2017-10-20 08:47:26 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Congo-Kinshasa: Polisi yataye muri yombi Koffi Olomide

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-07-26 09:08:15

 
Share on:
 
Yasuwe:5
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yataye muri yombi umuhanzi Koffi Olomide kuri uyu wa Kabiri ku ya 26 Nyakanga 2016.

Ni nyuma y’urwandiko rwasohowe n’umushinjacyaha w’icyo gihugu, rumukurikiranaho icyaha cyo guhohotera umugore umubyinira.

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika ku ya 23 Nyakanga ubwo yari agiye gukorera igitaramo muri Kenya yakubitiye umubyinnyi we imbere ya polisi ku kibuga cy’indege cya Nairobi.

JPEG - 55.9 kb
Polisi imaze gufata Koffi Olomide

Polisi ya Kenya yahise imuta muri yombi ariko nyuma iza kumwirukana mu gihugu agaruka muri Congo.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ashyikirizwa ubutabera akisobanura ku cyamuteye guhata umubyinnyikazi we imigeri ku karubanda.

Si ubwa mbere Koffi Olomide w’imyaka 60 akubitiye umuntu mu ruhame, muri 2012 yakubise uwamutunganyirizaga imiziki, Diego Lubaki akatirwa gufungwa amezi atatu. Uyu mugabo kandi yigeze kumena camera y’umunyamakuru wa televiziyo RTDGA no kurwana n’abafana muri Zimbabwe.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE