2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame yashimiye abatumye inama ya AU igenda neza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-07-23 08:53:03

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu mitegurire inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, ikaba yaragenze neza.

Inama ya 27 ya AU, yabereye i Kigali ku ya 10 kugeza ku ya 18, yakoranyije abakuru b’ibihugu n’izindi nzego zitandukanye, ifatirwamo imyanzuro ikomeye irebana n’iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Mu birori byo kwinegura byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2016, Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bose batewe ishema n’uko igihugu cyabo cyakiriye iyo nama.

Ati”Uburyo twakiriye inama ya AU niwo muco wacu. Nirwo Rwanda turimo twubaka. Abanyarwanda mu nzego zose ndabashima.”

Yasabye buri Munyarwanda aho ava akagera kugira umuco wo kwakira abashyitsi neza kugira igihugu kibe nyabagendwa.

Umukuru w’Igihugu yanishimiye urubyiruko rwitanze nta nyungu rukurikiye kugira ngo iyo nama ibe ntamakemwa.

Perezida Kagame yasabye buri wese kwimakaza serivisi nziza mu nyungu z’iterambere ry’igihugu.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE