2017-10-18 07:01:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Netanyahu yunamiye Abatutsi bazize Jenoside bimwibutsa iyakorewe ubwoko bwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-07-06 10:56:03

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu n’umufasha we Sara Netanyahu, bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi kuri uyu wa 6 Nyakanga 2016.

Nyuma yo kugera ku rwibutso bari kumwe na Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo burambuye, bazenguruka urwibutso berekwa ubugome bukabije n’uburemere bw’ubwicanyi bwakozwe muri Jenoside.

JPEG - 100.8 kb
Netanyahu ashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali

Netanyahu n’umufasha we basize ubutumwa bwo Kwibuka mu gitabo cy’abashyitsi cy’urwibutso rwa Kigali, bagaragaza ko bababajwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ibibukije iyakorewe ubwoko bwabo “Abayahudi” mu ntambara ya Kabiri y’Isi.

Bati” Dutewe agahinda cyane n’ibyo tubonye muri uru rwibutso rw’abazize amwe mu mahano akomeye yabaye mu mateka ya muntu. Bitwibukije ko iki gihugu n’icyacu bihujwe n’amateka mabi ya Jenoside yabaye ku baturage bacu.”

JPEG - 60.7 kb
Yandika ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi

Amateka ya Isiraheli n’u Rwanda ahuriye kuri Jenoside zifatwa nk’izahitanye benshi kurusha izindi mu kinyejana cya 20.

Jenoside yakorewe Abayahudi mu ntambara ya kabiri y’Isi yakozwe n’Abanazi , bayobowe na Hitler, yaguyemo ababarirwa muri miliyoni esheshatu. Mu Rwanda, Abatutsi basaga miliyoni baguye muri Jenoside yabakorewe mu 1994, mu minsi ijana gusa.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE