2017-10-23 08:23:50 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kayonza:Bamaze imyaka 4 bategereje amazi bishyuriwe miliyoni zirenga 70

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-06-30 08:30:24

 
Share on:
 
Yasuwe:0
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Akarere ka Kayonza kamaze imyaka irenga 4 karishyuye amafaranga arenga miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo abaturage bo mu mirenge ya Mwiri na Murundi begerezwe amazi meza, nyamara kugeza ubu ayo mazi ntaraboneka.

Iki kibazo cyatangiye kuvugwa cyane mu mwaka 2014, ubwo uwari umuyobozi w’akarere icyo gihe yemezaga ko barangije kwishyura ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi ngo kiyabegereze.

Uwari umuyobozi w’aka karere mu mwaka 2015 mu kwezi kwa Munani yabwiye Imvaho Nshya ko amazi yari ateganyijwe kuzagera muri iki gice atarahagera, agaragaza ko kandi badasobanuriwe impamvu aya mazi batarayabona.

JPEG - 66 kb
Abaturage ba Kayonza baracyategereje amashanyarazi bishyuriwe

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza uriho ubu Murenzi Jean Claude, abajijwe aho ikibazo kigeze ubu dore ko utuzu tw’amazi twatangiye gusenyuka nyamara amazi atarageramo.

Yagize ati:“Mu gihe gito abaturage baraba babonye amazi, ariko natwe biratubangamiye kubona abaturage bari aho badafite amazi kuko amafaranga yari yatangiwe abo baturage yari menshi kugira ngo babone amazi, amafaranga yo yishyuwe mu mwaka wa 2013.”

Abayobozi bavuga kudindira kugeza amazi meza kuri aba baturage byatewe n’uko habanje kubaho ikibazo cy’imashini zari gufasha gutwara aya mazi, aho zabonekeye basanze umuriro zisaba ari ufite imbaraga kurusha uwari uhari, ubu ngo kimaze gukemuka.

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bwo bwemeza ko impinduka zagiye ziba mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi nazo zabigizemo uruhare, ariko ngo ubu ngo byarakemutse, ku buryo bizeye ko abaturage bazahabwa amazi bidatinze.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE