2017-10-20 08:47:26 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda na Mexico byabaye ibya mbere ku Isi bigiye guteganyiriza ahazaza ha “kawa”

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-06-20 05:28:59

 
Share on:
 
Yasuwe:3
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

U Rwanda na Mexico ni byo bya mbere ku Isi byinjiye muri gahunda ya “Sustainable Coffee Challenge” igamije guteza imbere kawa ngo izatange umusaruro usumba uw’ibindi bihingwa mu gihe kiri imbere.

Iyi gahunda igamije guhuriza hamwe inganda z’ikawa, abashinzwe kubungabunga ibidukikije, abahinzi na za leta mu rwego rwo guhaza isoko rya kawa ku Isi.

U Rwanda ruzafashwa kuzamura imibereho myiza y’abahinzi , kubungabunga amashyamba, amazi n’ubutaka ku buryo ikawa izarushaho kuryoha no kurumbuka mu minsi iri imbere.

JPEG - 231.7 kb
Kawa ni igihingwa gitunze abanyarwanda benshi

Iyi gahunda yatangijwe n’umuryango Conservation International na sosiyete Starbucks mu nama ku mihindagurikire y’ibihe yabereye i Paris mu Bufaransa mu Kuboza 2015.

Ambasaderi Bill Kayonga, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu Mahanga ibikomoka ku Buhinzi, NAEB, avuga ko u Rwanda rwiyemeje guteganyiriza ahazaza ha kawa kuko ari igihingwa kinjiriza amafaranga menshi igihugu kandi kikaba kinatunze abaturage benshi,

Ati” Imiryango 355 000 ibeshejweho no guhinga kawa. Dufite inshingano zo gufasha abo bahinzi, kubungabunga ubutaka n’ubukungu by’igihugu kugira ngo ahazaza h’iki gihingwa habe heza.”

Muri iyi gahunda, Leta y’u Rwanda yiyemeje kongera umusaruro kuri buri giti cya kawa, kongera uburumbuke bw’ubutaka, kongerera ingufu koperative z’abahinzi ba kawa, kongera umubare w’abanywi ba kawa mu gihugu no koroshya urugendo kawa ikora mbere yo koherezwa mu mahanga.”

Bibaye mu gihe mu Rwanda n’ahandi ku Isi habangamiwe n’ubushyuhe bwiyongera, impeshyi isigaye imara igihe kinini n’izindi mpinduka z’ibihe. Ibi byiyongeraho ubwiyongere bw’abaturage butuma imirima igabanuka n’ibiti bya kawa bikomeje gusaza.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE