2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

MYICT na RURA byanenze imikorere ya MTN

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-06-17 06:04:21

 
Share on:
 
Yasuwe:18
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi Jean Philbert Nsengimana n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) Maj. Nyirishema Patrick banenze imikorere ya MTN bayisaba kwikosora mu maguru mashya bitaba ibyi igashyirirwaho ibihano.

Ibibazo byerekeranye n’imikorere ya MTN abakiliya bakomeje kwinubira byavugiwe mu Nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena mu kiganiro Minisitiri Nsengimana n’abandi bayobozi mu bigo bya RURA, RDB n’abikorera bagiranye n’abasenateri muri Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari.

Bamwe mu basenateri bagaragaje ibibazo bijyanye birimo internet itihuta n’ibindi, bavuze ko imikorere y’icyo kigo cy’itumanaho atari myiza na gato.

JPEG - 278.5 kb
nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, RDB na RURA zagaye imikorere ya MTN (Foto James R.)

Minisitiri Nsengimana avuga ko ibigo nk’ibyo bya MTN byagombye kwikosora kuko ngo bibereyeho gutanga serivisi nziza no koroshya ubuzima bw’abakiliya bitabereyeho kubagora.

Ati “Ibigo nk’ibi bigomba kwikosora kuko ikoranabuhanga ritabereyeho kugora abarikoresha, ahubwo ryaje kuborohereza ubuzima, isura nziza y’ikoranabuhanga ntikwiye kwangizwa n’imikorere y’abantu bamwe, iyo bikomeje bityo, abakiliya bafite uburenganzira bwo gushaka serivisi mu bindi bigo by’itumanaho kuko muri ku isoko muri benshi ni cyo bivuga’’.

MTN itikosoye yafatirwa ibyemezo

Umuyobozi wa RURA Maj. Nyirishema Patrick yabwiye abasenateri ko ari byo koko imikorere ya MTN yakunze kunengwa hambere aha biturutse ku kibazo cya internet ikora nabi, ku buryo mu minsi ishize MTN yoherereje abakiliya bayo ubutumwa bugufi ibiseguraho, ko hari icyo igiye gukosora ariko biguma uko.

Maj. Nyirishema avuga ko ubuyobozi bwa RURA bumaze kumenya ibyo bibazo bwabikurikiranye bugatumiza byihuse abagize Inama y’ubutegetsi, basuzumira hamwe ibibazo bya MTN ndetse n’imikorere y’ibindi bigo by’itumanaho mu gihugu.

Ati “Iyo nama hari imyanzuro yafashe, hari ibyo babategetse basabwa gukosora bireba n’amategeko, ndetse harimo n’ibihano kuri bamwe. Umufatabuguzi ntagomba gutakaza amafaranga ye ngo hanyuma ntahabwe serivisi yaguze, amakosa aba yakozwe ku rwego rw’ikigo umukiliya agahomba, ikigo kigomba kumusubiza ibye.”

Uretse internet, MTN ikunze kunengwa guhanika ibiciro byo guhamagara no kohereza amafaranga kuri Mobile Money. Hari kandi abayinenga kuvangura abakiriya bayo aho hari abahamagarira kuri make abandi kuri menshi kandi ntihagaragazwe ikigenderwaho.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE