2017-10-23 08:23:50 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amagaju: Bekeni yahawe amasezerano mashya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-06-14 05:16:21

 
Share on:
 
Yasuwe:7
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bizimana Abdoul uzwi nka Bekeni yahawe amasezerano mashya y’imyaka ibiri mu ikipe y’Amagaju FC.

Visi Perezida w’Amagaju, Nkurunziza Damascène yabwiye Imvaho Nshya ko bashingiye ku musaruro Bekeni yahaye ikipe yabo bafashe icyemezo cyo kumuha amasezerano mashya. Bekeni wahawe amasezerano mashya yatangaje ko agiye gutegura ikipe ikomeye kandi ihatana.

Yagize ati "Ni byiza kuba baraje kunsaba kongera amasezerano. Njye nari mfite ibyo natangiye, ubu ngiye gushaka abandi bakinnyi nzongeramo umwaka utaha ku buryo nzaba mfite ikipe nziza. Dore ko banambwiye ko bashaka ikipe isumbye iyi ngiyi, barabinyemereye ubu ndimo gutangira kurambagiza".

JPEG - 274.4 kb
Bekeni wahawe amasezerano mashya yo gutoza Amagaju FC kugeza muri 2018

Bekeni yageze muri Amagaju FC muri shampiyona ya 2014-2015 asoza ku mwanya wa munani n’amanota 32 nyuma y’ibibazo by’amikoro byaje mu mpera za shampiyona.

Muri uyu mwaka, Bekeni yananiwe kuzuza ibyo yari yemeye byo kuzasoza shampiyona agejeje ku manota 40 kuko kuri ubu ari aya 11 n’amanota 29 akaba asigaranye imikino ibiri.

Mu myaka ibiri yari amaze, Bekeni yaranzwe no kunenga ubuyobozi bwe avuga ko bwamutereranye mu bizazo by’iyi kipe ari nayo mpamvu atitwaye neza. Iyi kipe ejo izakina na Rayon Sports umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE