2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amafoto: Perezida Obama yamaze gukodesha inzu azaturamo avuye ku butegetsi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-05-26 07:28:14

 
Share on:
 
Yasuwe:43
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Obama n’umugore we Michelle Obama, bamaze gukodesha inzu bazaturamo nyuma yo kuva ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka utaha.

Iyo nzu ifite agaciro ka miliyoni 4.3 z’amadorali, iri ku buso bwa meterokare 8 200. Ifite ibyumba byo kuraramo icyenda, ubwogero umunani, ibyumba byo kwidagaduriramo n’ubusitani butuje.

JPEG - 313.6 kb
Iyi nzu iherereye mu gace ka Kalorama mu mujyi wa Washington gafatwa nka ’Nyarutarama’ ya Kigali

Ikinyamakuru Politico kivuga ko Obama yayikodeshejwe na Joe Lockhart wahoze ari umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru wa Bill Clinton.

Ifite igikoni kirimo amashyiga umunani kiri hafi y’uruganiriro naho ku igorofa ya mbere hari ibiro Obama ashobora gukoresha mu kazi ke. Iyo nzu, izacumbikira umuperezida wa mbere wa USA w’umwirabura, ifite akabari kanini n’ububiko bunini bwa divayi.

JPEG - 127.9 kb
Uruganiriro rurimo intebe ziteye mu buryo bwa kera ariko zinogeye ijisho

Igizwe kandi na parikingi ebyiri. Mu gace k’umujyi wa Washington iherereyemo habayemo abayobozi bakomeye, ndetse ni hafi y’inzu ya ambasaderi w’u Bufaransa muri USA.

JPEG - 112.3 kb
Uri mu ruganiriro aba areba mu busitani
JPEG - 125 kb
Ibyumba byo kuganiriramo ni byinshi
JPEG - 110.4 kb
Iri ziko ricanwa mug ihe cy’ubukonje rigashyushya abari mu nzu
JPEG - 97.2 kb
Igikoni cyaho kirimo ameza umuryango wariraho mu gihe uri kwihuta
JPEG - 109.8 kb
Amashyiga agezweho azajya atekerwaho ifunguro rya Nyakubahwa Obama
JPEG - 87.6 kb
Aha ni mu gikoni cya kabiri
JPEG - 99 kb
Aho gufungurira

JPEG - 87.6 kb
Aha ni mu gikoni cya kabiri
JPEG - 112.2 kb
Iki ni igikoni gitekerwamo ibyo kugaburira abashyitsi igihe cyose babishakiye
JPEG - 94.4 kb
Icyumba Obama n’umufasha we bazajya bararamo, gifite uruganiriro n’ubwogero bubiri
JPEG - 81.4 kb
Icyumba cy’abashyitsi
JPEG - 76.8 kb
Nubwo abana ba Obama bakuze, iyi nzu ifite icyumba cyagenewe imikino y’abana
JPEG - 94.2 kb
Ibiro Obama azajya akoreramo
JPEG - 85.7 kb
Aho gukorera imyitozo ngororamubiri
JPEG - 89.8 kb
Michelle Obama azaba afite ubwogero bwe
JPEG - 154.4 kb
Umuryango wa Obama uzava muri Whitehouse ujya gutura muri iyi nzu
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE