2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Bamwe mu bajyanye Amavubi muri CAN 2004 bateganya guhura na Perezida Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-05-20 12:41:17

 
Share on:
 
Yasuwe:196
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uwigeze kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu “Amavubi” nyuma akaza kwamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Ndikumana Hamad Katauti atangaza ko we na bagenzi be bajyanye Amavubi bwa mbere muri CAN 2004 muri Tunizia bafite gahunda yo kubonana Perezida w’u Rwanda Paul Kagame muri Kamena 2016.

Ndikumana, ubu uri mu Rwanda, yavuze ko yari amaze iminsi muri Tanzania aho yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi anabivanga no gukomeza amahugurwa mu butoza bw’umupira w’amaguru.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yanavuze ku mugambi afitanye na Karekezi Olivier, Gatete Jimmy na bagenzi be bajyanye muri CAN 2004 wo kuzajya guhura na Perezida Kagame kugira ngo bamwereke akababaro kabo ko kudahabwa agaciro.

Ati "Turi kugerageza kugira ngo tuzahura na Perezida Kagame, tumuture ibibazo byacu, tunamubwire ibitubangamiye n’ibibangamiye umupira w’u Rwanda. Tumaze iminsi tuganira ku buryo benshi bazaza mu kwezi gutaha".

JPEG - 399.4 kb
Ndikumana Hamad Katauti wari kapiteni w’Amavubi akaza kwamburwa ubwenegihugu

Icyo bifuza ni uko nabo bahabwa agaciro bakajya bagishwa n’inama bakanitabazwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ndikumana yashimiye Minisiteri y’Umuco na Siporo yafashe icyemezo cyo guha amahirwe Jimmy Mulisa bakamugira umutoza wungirije w’Amavubi.

Si Ubwa mbere yaba agaragaje ko hari icyo yifuza kubwira umukuru w’igihugu, kuko no muri 2014, yemezwa ko azajya akina nk’umunyamahanga ubwo yagarukaga muri Espoir FC, yandikiye umukuru w’igihugu amusaba kurenganurwa gusa ntihamenyekana icyavuyemo.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE