2017-10-22 09:16:35 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame yashimiye Magufuli byimazeyo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-05-13 15:00:26

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yashimiye John Pombe Magufuli ku mpinduka yakoze muri Tanzaniamu gihe gito amaze akiyoboye no kuba yarahisemo kunoza umubano n’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Gicurasi 2016, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko yishimiye cyane uburyo u Rwanda na Tanzania bisigaye bibanye neza ndetse asobanura ko byose bishingiye ku mahitamo ya Perezida Magufuli.

Ati "Magufuli yakoze impinduka zatumye umubano hagati ya Tanzania n’u Rwanda wiyongera, aho wateshwaga agaciro mu myaka yashize. Tanzania n’u Rwanda ni abaturanyi kandi babanye neza muri iki gihe kubera impamvu zumvikana."

JPEG - 31.9 kb
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Gicurasi 2016

Yongeyeho ko Magufuli yakuyeho burundu agatotsi kari karaje mu mubano hagati y’ibihugu byombi ku buyobozi bwa Jakaya Kikwete.

Ati "Ubu dushobora kwirengagiza ibibazo byabaye bitakagombye kuba byarabaye. Ubu ndashimira Perezida Magufuli Umuyobozi wa Tanzania ku bw’ibindi bikorwa akomeje gutunganya mu gihugu cye, uruhare akomeje kugira mu karere, no kuba yarahisemo kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Tanzania.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda na Tanzania byiyemeje gukorera hamwe imishinga y’iterambere itandukanye irimo ikiraro we na Magufuli baherutse gufungura i Rusumo.

Yagize ati”Tuzakomeza gukorera hamwe ibintu byinshi. Hamwe na we twabashije kubona ishoramari mu bikorwa remezo, twajyanye gufunngura ikiraro cy’ingenzi cyane gihuza imipaka y’Uburasirazuba na Dares salam. Ndetse n’uko u Rwanda rwagikoresha mu nzira nziza n’umubano hagati ya Kigali na Dar Es Salaam.”

Ku wa 6 Mata 2016 Perezida Kagame na Magufuli wa Tanzania, bafunguye ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka ku mpande z’ibihugu byombi, igikorwa cyafashwe nk’amateka akomeye hagati y’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Ubwo Perezida Magufuli aherutse mu Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 22, yashimangiye ko Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya ari abavandimwe ndetse yizeza ko nta kibazo gishobora kuvuka hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere Magufuli yasuye kuva yajya ku buyobozi mu mpera za 2015.

JPEG - 200.4 kb
Perezida Kagame yagabiye Magufuli inka eshanu
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE