2017-09-23 09:22:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: RRA yaguye gitumo abacuruzi badakoresha imashini ya EBM

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-05-13 06:16:36

 
Share on:
 
Yasuwe:12
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyakoze igenzura mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali gisanga hari abacuruzi benshi badatanga inyemezabwishyu z’imashini za EBM.

Abacuruzi basanzweho icyo gikorwa gifatwa nko kunyereza imisoro, bihindukiranye iki kigo, bavuga ko basobanuriwe nabi imikoreshereze ya EBM.

Bagaragaje ibibazo binyuranye, birimo kutabwirwa ko baba bagomba gutanga inyemezabwishyu kuri buri gicuruzwa bagurishije n’iyo yaba ari bombo y’amafaranga 100, kutamenyeshwa neza igihe inyemezabwishyu zandikishijwe ikaramu zemerwa, gutinda gukorerwa imashini igihe zigize ibibazo, no kutabwirwa aho bakwiye kwerekana fagitire za EBM.

Ubwo abakozi ba RRA basangaga Tuyishime Emmanuel, adafite fagitire z’aho yaranguye yagize ati “Rwose nta byo nari nzi, namwe nta bwo mwadusobanuriye, njye rwose fagitire ndayaka sinatwara ibintu bitayifite ariko iyo maze kubyerekana hariya kuri gereza aho abakozi ba RRA baba bari mpita mbijugunya.”

Mukazayire Speciose Aisha we asanga hari akavuyo kagaragara mu mikorere y’abakozi ya RRA ati “hari uza akakubaza ibijyanye na zino mashini wamubaza ikimuranga nk’ikarita ya RRA ntakibone. Hari n’uza akakubwira ngo ndi umupolisi nkorana na RRA. Ikiza ni uko abakozi ba RRA bazajya batugeraho bakatwereka ikarita y’akazi.”

JPEG - 155.3 kb
Umucuruzi Mukazayire Speciose Aisha asobanurira umukozi wa RRA impamvu adafite inyemezabuguzi z’ibyo acuruza (Foto Niyonsenga S.)

Ushinzwe umushinga wa EBM, Mbera Emmy, yavuze ko ibyo abacuruzi bavuga ari byo byatumye hatangizwa ubugenzuzi bwakozwe mu masoko ya Nyabugogo, Kimironko na Nyarugenge.

Ati “Ikigaragaye ni uko nka 60% barenga by’abacuruzi batitabira kwaka inyemezabuguzi z’ibicuruzwa bafite mu maduka yabo, ingamba dufashe ni ukwigisha abacuruzi tukabahugura.”

“ Indi ngamba ni uko nitugaruka tugasanga batarabona izo nyezabuguzi tuzafatira ibyo bicuruzwa bigatezwa cyamunara, fagitire z’ikaramu zemerwa ari uko akamashini kagize ikibazo ariko nabwo umucuruzi tumusaba ko igihe mashine ikize ahita yuzuza izo yandikishije ikaramu zose.”

Uyu muyobozi kandi yibukije abaguzi kwibuka gusaba fagitire kuri buri kintu cyose baguze.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE