2017-10-20 08:47:26 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rugiye gufata umwenda wa miliyari icumi mu mpapuro mpeshwamwenda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-05-10 06:47:02

 
Share on:
 
Yasuwe:3
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Leta y’u Rwanda igiye kugurisha impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka 10 462 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 13.5 z’amadorali).

Itangazo Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize ahagaragara ku wa Mbere rivuga ko izakira abahatanira kugura izo mpapuro kuva ku ya 23 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2016.

BNR ivuga ko zizaba zifite agaciro k’imyaka 15. Ni mu gihe mu mwaka ushize Leta yafashe umwenda wa miliyari 75 binyuze mu nyandiko mpeshwamwenda.

JPEG - 56.4 kb
Inyandiko Mpeshwamwenda zatanzwe na Banki Nkuru y’u Rwanda

Leta y’u Rwanda ihamagarira abashoramari bo mu Rwanda kudacikanwa n’amahirwe yo kugura izo mpapuro cyane ko bibafasha kwizigamira.

Kuva mu 2008 kugeza mu mpera za 2015, u Rwanda rwagurishije inyandiko mpeshamwenda miliyari 126 na miliyoni 757.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE