2017-09-23 09:22:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Banki ya Kigali ntiteganya kwagukira hanze y’u Rwanda vuba

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-05-10 06:09:42

 
Share on:
 
Yasuwe:9
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi, yatangaje ko iyi banki igifite byinshi ishaka gukorera Abanyarwanda ku buryo ibyo kuba yakwagura imbibi ikagera no mu bihugu bituranye n’u Rwanda izabitegura imaze guhaza ibyifuzo by’Abanyarwanda.

Ibi uyu muyobozi w’iyi Banki yabitangaje ubwo hamurikwaga ibyo yagezeho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2016, aho iyi banki yemeje ko yabashije gukorera amafaranga arenga miliyari 5.3, bigatuma umusaruro wiyongeraho 18% ugereranyije n’umwaka washize wa 2015.

JPEG - 127 kb
Dr. Diane Karusisi (ibumoso) uyubora Banki ya Kigali na Lawson Naibo ushinze ibikorwa bya banki (Foto Niyonsenga S.)

Dr. Diane Karusisi uyobora iyi banki yagize ati “Tuubona ko hakiri akazi kenshi gakeneye gukorwa mu Rwanda, turateganya gutangiza kampanyi y’ubwishingizi mu rwego rwo gufasha ku buryo buruseho abakiliya bacu, Abanyarwanda baracyakeneye kugezwaho byinshi birebana no gukorana na banki ku buryo tuzajya ahandi ari uko tubonye ko Abanyarwanda bahawe serivise zihagije”

Dr. Karusisi akomeza agira ati “gahunda ya BK kuri ubu, turakomeza gufungura amashami menshi, turakomeza kugwiza abakiliya benshi, mu mibare twifuza kugera kurugero rwa miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda tukanabona inyungu iruta iyo twabonye mu mwaka ushize byibuza nka miliyari 20 z’inyungu.”

Banki ya Kigali kuri ubu ihamya ko ari yo ya mbere mu mabanki abarizwa mu Rwanda, ni banki yashinzwe mu 1966. Kugeza ubu iyi banki ikorera mu Rwanda ifite amashami 75 mu gihugu, ifite ibyuma bya ATM birenga 84. Banki ya Kigali ikorana n’abantu kugiti cyabo barenga 340,155 ndetse n’ibigo bigera ku 31,000.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE