2017-10-22 09:16:35 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Burera: Bambuka umupaka buri munsi bajya kuvoma amazi muri Uganda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-04-29 08:56:22

 
Share on:
 
Yasuwe:9
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu karere ka Burera mu mirenge yegereye umupaka wa Uganda, bavuga ko bambuka umupaka bakajya kuvoma amazi muri Uganda, kuko iwabo nta mazi meza ahaba.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cy’amazi kibakomereye cyane, kuko ngo hari ubwo usanga biyuhagira inshuro imwe mu cyumweru, barondereza amazi.

Bamwe mu bajya gushaka amazi muri Uganda ahitwa Rugaga na Rukumba, harimo abo mu kagari ka Bukwashuri mu murenge wa Kivuye, bajya kuvoma amazi y’ibirohwa no gukaraba mu miferege imanura amazi muri Uganda.

JPEG - 715.7 kb
Uyu muturage yagiye kwiyuhagirira mu gishanga cy’Urugezi (Foto Ngaboyabahizi P)

Ndikuryayo Elisaphane, umuturage wo muri aka kagari ka Bukwashuri, avuga ko bibabaje cyane kubona bajya kuvoma amazi mu kindi gihugu, mu gihe bigeze kugira amazi iwabo akabura mu buryo budasobanutse.

Yagize ati:“Kuba twambukiranya imipaka tujya kuvo
ma mu kindi gihugu atari uko icyacu kibuze ubushobozi bwo kuyabona ni ikibazo.
Aha higeze kugera amazi kuri za robine tuvoma umunsi umwe, ariko ubu kugeza mu myaka 3 irenga ntabwo tuzi ikitwa amazi meza, rwose ubuyobozi nibudutabare”.

Uyu muturage akomeza avuga ko hari ngo na bamwe mu baturage bitwaza ko bagiye kuvoma muri Uganda bakazanamo kanyanga mu buryo utabikeka iyo bakurikiranye bose bikoreye amajerekani.

Mukandori Glorieuse, umuturage na we wo muri uyu murenge, yagize ati:“Birababaza mu gihe ubuyobozi butugira inama yo gukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, ariko twe tukaba dukora ubuvomyi bwambukiranya imipaka ari n’aho bamwe bajijishiriza bakambutsa ibiyobyabwenge.

Mu by’ukuri mbona habura ubushake bw’abayobozi bacu kuko nta kuntu kanyanga itazambuka, mu gihe tuvoma amazi hanze”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivuye Nteziryayo Anastase, yavuze ko amazi abaturage bavomaga yagize ikibazo cy’amatiyo yacagamo yaturitse, ariko yizeza abaturage ko iki kibazo kizakemuka mu gihe kitarambiranye.

Yagize ati:“Ubundi amatiyo yazanaga amazi ni mato, ariko kubera ko hakoreshwaga moteri ifite ingufu amatiyo akajya aturika, ubu hafashwe ingamba ko asanwa.

Ndizeza abaturage ko iki kibazo kirimo gishakirwa umuti, kandi n’ubuyobozi bw’akarere bubifite mu mihigo yako, ko kagomba kuba kagejeje amazi aho agomba kugera, cyane nko muri iriya mirenge itayagira”.

Imirenge yo mu karere ka Burera ifite ikibazo cy’amazi ni uwa Bungwe, Gatebe na Kivuye, aho bamwe bajya kuvoma mu migende yo muri Uganda no mu gishanga cy’Urugezi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE