2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uganda: Perezida Kagame witabiriye inama y’Umuhora wa Ruguru yakiriwe na Museveni

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-04-23 08:37:40

 
Share on:
 
Yasuwe:3
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama ya 13 y’Umuhora wa Ruguru yabereye muri Uganda kuri uyu wa 23 Mata 2016. Nyuma yo gusanganirwa ku kibuga cy’indege yahuye na Perezida w’icyo gihugu Yowel Kaguta Museveni.

Mu nama yaherukaga yabereye i Kigali abakuru b’ibihugu bibanze ku mishinga igamije gutsura ubucuruzi n’umubano mu Rwanda, Uganda , Kenya na Sudani y’Epfo. Ni nyuma y’uko bakiriye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyo mishinga mu Kwakira 2015.

JPEG - 174.8 kb
Perezida Kagame yakirwa ku kibuga cy’indege muri Uganda

Ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru bihuriye ku mishinga irimo umuhanda wa gariyamoshi uzava ku cyambu cya Mombasa muri Kenya ukagera mu Rwanda unyuze muri Uganda.

Ibi bihugu kandi byashyize umukono ku masezerano yo guhuza imirongo y’itumanaho, ay’ umuyoboro wa peteroli , ndetse n’ayemeza ko Kenya izagurisha u Rwanda umuriro w’amashanyarazi.

Indi mishinga ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru biteganya mu minsi iri imbere ni iyo guhuza ibiciro by’amafaranga yo kwiga kaminuza, guhuza imipaka n’izindi gahunda zo korohereza ubucuruzi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE