2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ikosa rikomeye nishinja ‘akavuyo kari muri Libya’- Obama

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-04-12 06:23:15

 
Share on:
 
Yasuwe:8
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, ahamya ko ikosa rikomeye yishinja ku buyobozi bwe ari ingaruka zaturutse ku ntambara yo guhirika ku butegetsi Muammar Khadafi wahoze ayobora Libya.

Mu kiganiro na televiziyo Fox News, Perezida Obama yabajijwe ku byo yakoze muri manda ebyiri amaze ayobora USA. Umunyamakuru yageze aho amubaza ati “ Ikosa rikomeye wakoze ubona ari irihe?”

Yasubije ati” Bishoboke ko ari ukuba ntarateguye icyo gukora nyuma yo kugira uruhare mu gutera Libya duhirika Khadafi, ntekereza ko cyari ikintu cyiza cyo kubanza kwigaho.”

JPEG - 33.6 kb
Perezida Obama asanga barahubukiye guhirika Khadafi

Mu ntangiriro ya Werurwe, mu kiganiro n’ikinyamakuru The Atlantic, Obama yari yatonganyije bikomeye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron na Nicolas Sarkozy wahoze ayoboye u Bufaransa.

Yavuze ko bitwaye nabi cyane nyuma yo guhirika Khadafi, kuko nyuma yo kwica uwo mugabo wari umaze imyaka isaga 40 ayobora Libya bakuye ingabo muri icyo gihugu kigasigaramo imitwe y’inyeshyamba zirwanira ubutegetsi.

Nyuma yaho hagiyeho ibikorwa byo kunga impande zihanganye biyobowe na Loni, hashyirwaho guverinoma y’ubumwe iyobowe na Fayeze al-Sarraj.

Nubwo iyo guverinoma yemewe n’umuryango mpuzamahanga, haracyari igice cy’ubutegetsi kiri Tripoli n’ikindi gice kiri mu burasirazuba kiyoborera ahitwa Tobrouk.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo umuryango mpuzamahanga urateranira muri Tunisia. Abagize imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere k’Abarabu, n’intumwa z’ibihugu by’abarabu, u Burayi na Amerika baraganira ku cyakorwa kugira ngo imvururu zashegeshe Libya nyuma y’ihirikwa rya Khadafi zibonerwe umuti urambye.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE