2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

‘Tumuhombye’ yagabanyije abakiriya mu isoko rya Kibungo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-04-05 11:40:18

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abacuriza mu isoko rya Kibungo, riherereye mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma, bavuga isoko rirema ku mugoroba ryiswe ‘Tumuhombye’ ryayobotswe n’abaturage batari bake, bibwira ko ibicururizwamo bihendutse ugereranyije n’ibyo mu isoko rirema ku manywa.

‘Tumuhombye’ ni izina ryahawe isoko ryitabirwa n’abatari bake, rirema ku minsi isanzwe isoko ry’i Kibungo riremaho, gusa rikagira umwihariko wo kurema mu masaha akuze, guhera i saa kumi n’ebyiri rigakomeza kugeza i saa tatu n’igice z’ijoro.

N’ubwo abacururiza mu isoko rya Kibungo bavuga ko ibicururizwa muri Tumuhombye nta buziranenge biba bifite, abaguzi muri iri soko bishimira ko amasaha y’umugoroba baba bakitse imirimo kandi ngo n’ibiciro biba byagabanyijwe ku buryo budasanzwe.

JPEG - 120.9 kb
Ku manywa abagana isoko rya Kibungo baba ari mbarwa (Foto Manishimwe N)

Mu buhamya Habineza Prudence yahaye Imvaho Nshya ahagana i saa tatu z’ijoro, yagaragaje ko kuza guhaha muri ‘Tumuhombye’ akenshi abiterwa nuko ibintu biba bihendutse cyane, ugereranyije no mu isoko risanzwe rirema ku manywa.

Yagize ati:“Muri aya masaha ibintu biba biri kugura make, kuko tuba tuzi ko abacuruzi baba bari kugira vuba vuba ngo bitahire tukabyita ko tubahombeje.Gusa ikigaragara umuntu atakwirengangiza ni uko mu gitondo wenda haba hari ibintu byiza ariko bihenze, mu gihe nimugoroba haba hari ututari twiza cyane ariko twa make, waza nk’aya masaha akaba aribyo ufata.”

Nubwo abaguzi bishimira guhaha muri ‘Tumuhombye’ kuko ngo ari bwo ibiciro biba byahananuwe, umwe mu bacuruza ibitunguru mu isoko rya Kibungo, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko nubwo abaguzi bamwe batakiza kubagurira bibwira ko Tumuhombye ari ho bagurira kuri make, naho bahabwa ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati:“Burya se baba bazi ngo bari guhombya, nta makuru baba bafite.Ibi bavuga ngo baje muri ‘Tumuhombye’, bagura ibibi, ibintu byiza biba bihari mu gitondo, ibiba bisigaye biba ari ibya nyuma kandi ibya nyuma nta bwiza biba bifite rwose.Ibyo rero bita ngo barahombya ntabwo biba ari byiza kuko ibyiza babitwara kuva mugitondo kugera saa munani.”

Yunzemo ati:“Nimugoroba rero umuguzi yibwira ngo yamuhombeje kuko ya yandi ya nyuma umuhaye aba ari inyungu mu byo yakoreye kuva mu gitondo.”

Isoko rya Kibungo rirema ku munsi wa gatutu n’uwa gatandatu w’icyumweru, abaricuruzamo bakaba bagira inama abaguzi kujya bitabira guhaha ku manywa, bagateza imbere abacuruza mu buryo bwemewe n’amategeko banatanga umusoro igihugu kigatera imbere.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE