2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

CAN U-20: Amavubi yanganyije na Uganda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-04-03 02:00:00

 
Share on:
 
Yasuwe:3
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 20 yanganyije na Uganda igitego 1-1 mu mukino ubanza mu rwego rwo gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Zambia umwaka utaha wa 2017.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ejo hashize taliki 02 Mata 2016, Amavubi U-20 yakinnye umukino mwiza ndetse ku munota wa 18 Itangishaka Blaise atsinda igitego cya mbere ku mupira mwiza yari aherejwe na Nshuti Dominique Savio.

Ku munota wa 34 Lubega Edrisa yaje gusiga ba myugariro b’Amavubi U-20 aha akaba yacitse Ndikumana Ewing usanzwe ukinira Etincelles FC maze atsinda igitego cyo kwishyura.

JPEG - 410.7 kb
Abakinnyi b’Amavubi U-20 bagerageje gushaka igitego ariko ba myugariro n’umunyezamu wa Uganda U-20 bababera ibamba (Foto James R)

Mu gice cya kabiri ku munota wa 64, umunyezamu Uganda U-20, Keni Saidi yaje gukorera ikosa kuri Itangishaka Blaise maze ahabwa ikarita itukura. Nyuma ni bwo Amavubi yashyizemo ingufu arasatira ariko birangira atabonye igitego cy’intsinzi.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Uganda U-20, Keefa Kisaala yatangaje ko bakinnye n’ikipe iri hamwe kandi yakiniye mu rugo. Yakomeje avuga ko umusaruro abonye awishimiye kuko bafite umukino wo kwishyura uzabera muri Uganda aho azaba yagaruye bamwe mu bakinnyi batabonetse kuko bari bagiye muri gahunda y’amashuri.

Umutoza w’Amavubi U-20, Kayiranga Baptista yavuze ko atishimye kuko kunganyiriza mu rugo izajya gukina umukino wo kwishyura hanze atari byiza, gusa yashimye uko abakinnyi bitwaye.

Ati “ Abakinnyi twakinishije ni abakinnyi bisanze bagomba kubanzamo kubera ibibazo mwese muzi twagize ariko bitwaye neza bakina batuje, n’ubwo tudatsinze bakinnye neza”. Uyu mutoza yavuze ko atarabura abakinnyi yatangiranye yumvaga Uganda idashobora kumutsindira i Kigali.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kampala

Taliki 23 Mata 2016 ni bwo hazaba umukino wo kwishyura uzabera i Kampala muri Uganda.

Umutoza Kayiranga atangaza ko yifuza kugira byinshi akosora. Ati “ Nzakosora ibijyanye n’imbaraga kuko mwabonye ko igitego twatsinzwe ni imbaraga mu kwiruka. Ikindi ni uburyo bwo guhagarara mu kibuga no guhindura mu mutwe uburyo bamenya ko bagiye gusatira cyangwa kugarira”.

Umutoza wa Uganda, Kisaala we yavuze ko yizeye kuzitwara neza kuko azaba akinira mu rugo kandi hari n’abakinnyi be azaba yagaruye.

Ikipe izakomeza hagati y’Amavubi na Uganda izahura na Misiri mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CAN U-20.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE