2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame yahaye ikaze ikigo cyemeye gukwiza amazi mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-03-28 10:45:18

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yahaye ikaze ikigo Culligan gikwirakwiza amazi, cyemeye gushinga icyicaro i Kigali ubundi kigafasha gukwirakwiza amazi mu gihugu hose.

Culligan International ni ikigo mpuzamahanga cyo muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kikaba kizobereye mu gutunganya amazi no kuyayungurura.

Perezida Kagame yahaye Culligan ikaze mu gihugu kuri uyu wa 28 Werurwe ubwo hatahwaga uruganda rw’amazi (Nzove 2) rwubatse ku nkombe y’umugezi wa Nyabarongo ahazwi nko mu Nzove mu Mujyi wa Kigali.

Uru ruganda rwubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iki kigo rwitezweho gutanga m3 25,000 ku munsi, yiyongera ku yari asanzwe akwirakwizwa mu Mujyi wa Kigali. Amazi ava muri uru ruganda agaburira hafi 45% by’umujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yashimiye ubufatanye n’iki kigo, ati "Twishimiye ko Culligan igiye gushyira ibiro byayo hano mu Rwanda, tukazakomeza gufatanya mu kugeza amazi meza ku baturage."

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bufasha bw’iki kigo nyuma y’aho Umuyobozi wa Culligan International, avuze ko bagiye gushyira icyicaro mu Rwanda kubera ubuyobozi bwiza butanga amahirwe angana ku bashoramari bose.

Abaturage basabwe gufata neza ibikorwa remezo bubakiwe kuko bibafasha guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza. Uru ruganda rwa Nzove rutanga amazi mu mujyi wa Kigali n’agace ka Kamonyi ku Ruyenzi. Bushayija avuga ko bakora amanywa n’ijoro kugira ngo aya mazi aboneke.

Uruganda rwohereza amazi mu kigega cya metero kibe 10,000 kiri i Ntora, akoherezwa mu bice by’umujyi wa Kigali, aho rwunganirwa n’urwa Kimisagara narwo rutanga metero kibe 25,000 ku munsi ndetse n’urwa Karenge rutanga metero kibe 15,000 ku munsi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE