2017-09-23 09:22:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abasifuzi bo muri Congo Brazza ni bo basifura umukino wa Mauritius n’Amavubi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-03-26 08:35:46

 
Share on:
 
Yasuwe:6
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukino uza guhuza ikipe y’igihugu ya Mauritius “Dodos” n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” urasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Congo Brazzaville aribo Lazard Tsiba Kamba wo hagati, Tritton Franck Audiard Diawa na Sabhas Ghislain Bantaba bo ku mpande.

Uyu mukino uraba uyu munsi taliki 26 Werurwe 2016 kuri Sitade Anjalay i Belle-Vue ku isaha ya saa cyenda (15h00) muri Mauritius akaba ari saa saba z’i Kigali (13h00). Umukino uheruka Mauritius yatsinze Mozambique igitego 1-0 naho Amavubi atsindwa na Ghana igitego 1-0.

JPEG - 170.6 kb
Abakinnyi b’Amavubi bageze muri Mauritius

Abakinnyi b’Amavubi barabanza mu kibuga

Mu izamu: Ndayishimiye Eric
Myugariro: Ombalenga Fitina, Rwatubyaye Abdoul , Nirisarike Salomon na Sibomana Abouba.
Hagati: Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, Iranzi Jean Claude, Haruna Niyonzima na Nshuti Dominiko Savio.
Rutahizamu: Habimana Yussuf na Uzamukunda Elias

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE