2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rwahawe icyicaro cy’ikigo cyo kubungabunga amashyamba mu karere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-03-22 05:02:27

 
Share on:
 
Yasuwe:9
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ibihugu 24 byo mu karere, byahuriye mu Rwanda ku wa Mbere ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Amashyamba, byashyizeho ikigo cyo gutera no kurinda amashyamba muri Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo (FLR), kizaba gifite icyicaro i Kigali.

Icyo kigo kizafasha kuzahura hegitari 150 000 z’ubutaka n’amashyamba byangiritse mu karere bitarenze mu 2020.

Buri mwaka amashyamba yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo angana 50 000 arangirika, biturutse ku bikorwa bijyana no gucana hakoreshejwe ibiti, amakara n’ubucuruzi bw’imbaho.

Ejo hashize, impuguke zagaragaje ko u Rwanda ari rwo rugaragaza ubushake mu ngamba zo kongera no kurinda amashyamba ari nayo mpamvu rwahawe icyicaro cy’icyo kigo (FLR).

JPEG - 354.7 kb
Abayobozi bo mu bihugu 24, impuguke n’abandi bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amashyamba (Foto Gentil G)

Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr. Vicent Biruta yavuze ko gukoresha amashyamba bikwiye kujyana no kuyarengera.

Yagize ati “Muri iki gihe amashyamba yacu ari mu kaga kuruta uko byahoze; kuyangiza, ihindagurika ry’ibihe n’izimira ry’ibinyabuzima ni bimwe mu bitera kubura kw’amazi meza bikaba byose mu bibangamira amashyamba yacu.”

Umunyamabanga Mukuru Wungirije mu karere k’Uburasirazuba, Jesca Eriyo, yavuze ko icyizere cyo kugarura amashyamba yangiritse kigiye kugaruka , mu gihe u Rwanda rufashije ibihugu by’akarere kuzamura imyumvire yo kuyabungabunga.

Yagize ati “Aya ni amahirwe akomeye kuri twe, kubasha gushinga iki kigo hano i Kigali. Kizafasha u Rwanda n’ibindi bihugu by’Uburasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika kugera ku byemezo bigamije kugarura amashyamba yangiritse muri aka karere.”

Yongeyeho kandi ko ashingiye ku bikorwa u Rwanda rwamaze kugeraho bishimishije, asanga ibindi bihugu byarwigiraho byinshi n’ubwo nabyo byatangiye gutera intambwe mu kubungabunga amashyamba.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kubungabunga Umutungo Kamere mu Rwanda (RNRA) Dr.Nkurunziza Emmanuel, avuga ko urwego rw’amashyamba rukirimo ibibazo ariko ko uko umwaka ushira bigenda bigabanuka ubu bikaba bitanga icyizere.

Ati “Intego twihaye y’ubuso buteyeho amashyamba bungana na 30% mu 2020 tugiye kuyigeraho kare kuko ubu tugeze kuri 29.6% ku buryo mu 2018 tuzaba twayigezeho. Ariko ntitwagarukira aho ngaho kuko igihugu kihaye intego yo gusubiranga ubutaka bwacyo bwose ibiti byagiye byangirika, tuvanga ibiti n’imyaka n’ibindi bikorwa byo kurengera igihugu.”

U Rwanda rwari rwarihaye intego yo kugabanya ibicanwa bituruka ku biti; uyu muyobozi avuga ko ahubwo bigaragara ko bigenda byiyongera gusa ngo si ikibazo kuko ibyunganira amashyamba biri kuboneka uko bikwiye.

Minisiteri y’Umutungo Kamere irimo gukorana ingufu ngo hatezwe imbere ikoreshwa rya biyogaze n’izindi ngufu zaturuka ku mirasire y’izuba kugira ngo ikoreshwa ry’ibiti rigabanuke.

Ibiti ni kimwe mu bikoreshwa n’umubare munini muri aka karere mu bikorwa byo gucana no gutwika amakara.

Ikigo FLR kizibanda ku gusangiza ingamba zo kongera ubuso bw’ubutaka buteyeho amashyamba mu bihugu by’akarere ari nako gifasha Leta z’ibyo bihugu gushaka ubundi buryo bwo kurengera iyangirika ry’amashyamba hashakishwa izindi ngufu zifashishwa mu gucana.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE