2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Minisitiri Uwacu yikomye abakivanga indimi z’amahanga mu Kinyarwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-02-21 19:47:42

 
Share on:
 
Yasuwe:9
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Umuco na Siporo yasabye Abanyarwanda gukomera ku rurimi rw’Ikinyarwanda kuko bidakozwe Ikinyarwanda gishobora kwibagirana, bagahera mu cyeragati ntibagire ururimi na rumwe rubahuza n’umuco wabo.

Minisiriti Uwacu yagarutse ku ruhare rwa buri munyarwanda cyane cyane, abahanzi n’itangazamakuru mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire ku nshuro ya 13, cyabaye tariki 21 Gashyantare 2016.

Yagize ati “Abanyamakuru n‘abandi bashinzwe gutanga ubutumwa henshi basabwa kutavanga indimi; bitabaye ibyo bazisanga nta butumwa batanze ku bo bifuza kubuha, nabo ubwabo bagahera mu cyeragati bakabura Ikinyarwanda n‘indimi z’amahanga.”

Iki gitaramo kandi cyari cyitabiriwe n’abahagarariye Inteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco, ndetse n’urubyiruko ruhagarariye abandi mu mashuri.

Habayeho gukina imikino ndetse n’Indirimbo ziganisha ku gukunda Ikinyarwanda no gukangurira rubanda kurushaho kwiyumvamo Ikinyarwanda kurusha indimi z’amahanga.

JPEG - 69.6 kb
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yanenze abakivangira Ikinyarwanda

Niyomugabo Cyprien Uyobora Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yavuze ko badasinziriye mu guharanira ubusugire bw’Ikinyarwanda kuko hakorwa ubukangurambaga, ubushakashatsi bushingiye ku buvanganzo, kubika amakuru y’inararibonye mu Kinyarwanda hifashishije ikoranabuhanga.

Niyomugabo yakomeje ashimangira ko hakozwe ubuvugizi kuri gahunda yo kwigisha mu Kinyarwanda ndetse hanakozwe n’inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yo isanga kuvanga ikinyarwanda n’izindi ndimi ari uburwayi bukiboneka mu bayobozi n’abandi batanga ubutumwa bishobora gutuma abagenerwa bikorwa bakira ibinyuranye n’ubutumwa baba bagenewe.

Ubwo hategurwaga umunsi nk’uyu wizihijwe 14 Werurwe 2014, RALC yatanze ingero z’amagambo y’amahanga akunze kuvangwa n’Ikinyarwanda atari n’amatirano. Ayo magambo arimo kwaplayinga (aplying) [bivuze gusaba], gufata desijoni (taking decision) [aho kuvuga gufata ibyemezo], kwimplimentinga (implementing) [gushyira mu bikorwa], skejo (schedule) [Gahunda] n’andi menshi afite Ikinyarwanda cyimbitse cyirengagizwa bitewe n’ubushake buke bwo kwihugura mu rurimi kwa benshi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE