2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubutumwa bwa ADEPR buravugwaho korohereza Leta

Yanditswe na Admin

Kuya 2015-11-19 19:30:25

 
Share on:
 
Yasuwe:35
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’itorero ADEPR bwahamije ko ubutumwa ryigisha bworohereza inzego zitandukanye za Leta kuko hari ibisubizo butanga ku bibazo bimwe na bimwe na mbere y’ukoizi nzego zibihagurukira.

Ku wa kane ni bwo iri torero ryakomeje ibikorwa byaryo by’amahugurwa mu cyumweru cyahariwe Yubile y’imyaka 75 rimaze rikorera mu Rwanda, cyatangiye ku itariki ya 16 uku kwezi, naho kuri uyu wa Gatandatu 21 Ugushyingo 2015 ni bwo hazaba Umunsi nyir’izina wo kwizihiza iyi Yubile.

Umuyobozi mu itorero rya Pantekote mu Rwanda ushinzwe ivugabutumwa n’amahugurwa, Michel Zigirincuti yasobanuye akamaro kabo mu gufasha Leta agira ati “Ubutumwa bwiza iyo buje bugahindura abanyabyaha, ubuyobozi bwite bwa Leta buroroherwa. Buriya iyo polisi idahora yirukanka ku biyobyabwenge, ntiyirukanke ku bujura cyangwa ku banyarugomo, iba igenda yoroherwa. Ijambo ry’Imana rero ryo ribikiza mbere.”

Umuvugizi Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda akaba n’Umushumba Mukuru waryo, Pasiteri Jean Sibomana, ahamya ko ivugabutumwa iri torero rikora riba rigamije gukura abantu mu byaha kandi ko iyo umuntu amaze gukizwa akava mu byaha aba abaye umuturage mwiza.

Pasiteri Sibomana ati “Tunashingiye ku byabaye mu Rwanda, iri torero rifasha mu byerekeranye n’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge kandi ibyo byose birakenewe muri iki gihugu cy’u Rwanda.”

Amadini n’amatorero mu Rwanda bisanzwe bigaragara mu bikorwa bitandukanye byiganjemo iby’uburezi ndetse n’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta nka gahunda y’ubwisungane mu kwivuza. Kuba Abanyarwanda benshi babarizwa mu madini bituma abanyamadini basabwa no gushyira gahunda za Leta mu nyigisho batanga kuko baganwa cyane kandi bakumvwa.

Ubwo yaganiraga n’abanyamadini ku wa Mbere w’iki cyumweru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko Leta yiteze ko abanyamadini babera umucyo abo bayoboye anongeraho ko bakwiye gukora uko bashoboye kugira ngo abayoboke babo bajye bahora bashyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Itorero rya ADEPR ryatangijwe mu Rwanda mu 1940 n’abamisiyoneri bo mu gihugu cya Suwede. Kugeza ubu rifite abayoboke basaga miliyoni ebyiri bari mu maparuwasi agera kuri 380 mu gihugu hose.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE