2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Viza na Pasiporo bizajya byishyurirwa kuri telefoni

Yanditswe na Admin

Kuya 2015-11-09 12:45:57

 
Share on:
 
Yasuwe:3
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Ikigega cy’Iterambere mu Bucuruzi (BDF) na Sosiyete ya MobiCash byafatanyije mu kwagura gahunda yo korohereza Abanyarwanda guhererekanya amafaranga no kwishyura serivisi zitandukanye bifashishije telefoni.

Muri serivisi zaguriwe amarembo mu ikoranabuhanga harimo izo kwishura Viza na Pasiporo (Passport) hamwe no kwishyura imisoro mu kigo cy’Igihugu cy’Imiroso n’amahoro (RRA), umuriro n’amazi n’izindi nyinshi zitandukanye Abanyarwanda bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iyi gahunda yatangijwe ku rwego rw’igihugu tariki 7 Ugushyingo 2015 mu Karere ka Karongi nyuma y’uko Sosiyete Mobicash ikwije izi serivisi ku mashami 30 ya BDF aboneka mu gihugu hose.
Umuyobozi wa MobiCash Pascal Nyagahene, yayagaragaje ko ubufatanye na BDF muri iyi gahunda ari ingirakamaro kuko bizafasha abatuye mu byaro kubona serivisi zitandukanye batiriwe basiragira mu ngendo bagana mu mijyi, binagabanye amafaranga ashobora kuzimirira mu nzira.

Yagize ati “Dukeneye ko abanyarwanda benshi barushaho gukorana natwe bafunguza amakonti azabafasha guhererekanya amafaranga no kwishyura Pasiporo zabo hamwe n’izindi serivisi bitabasabye kuva mu ngo.”

Sosiyete MobiCash, yahawe ububasha bwo gukorera mu gihugu na Banki Nkuru y’u Rwanda mu mwaka ushize, ikaba izifashishwa mu kwishyura serivisi nyinshi ztangwa na Leta kandi ikaba izanahuza abikorera n’abaturage bakenera serivisi batanga.

Kuri ubu Sosiyete MobiCash ifite abakozi barenga 200 bakorera hirya no hino mu gihugu, bafasha abaturage mu kubitsa no kubikuza amafaranga yabo bakoresheje telefoni.
Innocent Bulindi Umuyobozi wa BDF yavuze ko abakozi b’iki kigega bakorera mu gihugu hose bazafasha mu gukora akazi neza kandi bikazateza buzinesi za rubanda imbere. Ati “Guhera ubu ubyifuza wese ashobora kugera aho dukorera hose tukamuha serivisi yifuza.”

Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Laurent Nsengiyumva, yavuze ko iyi gahunda uretse guteza imbere urujya n’uruza rw’amafaranga umuntu akoresheje telefoni, izanatanga akazi ku rubyiruko.

Uyu munsi MobiCash ifite abakozi barenga 200 bakorera hirya no hino mu gihugu, bafasha abaturage mu kubitsa no kubikuza amafaranga yabo bakoresheje telefoni.

Innocent Bulindi umuyobozi wa BDF yavuze ko abakozi b’iki kigega bakorera mu gihugu hose bazafasha mu gukora akazi neza kandi bikazateza buzinesi za rubanda imbere. Ati “Guhera ubu ubyifuza wese ashobora kugera aho dukorera hose tukamuha serivisi yifuza.”

Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Laurent Nsengiyumva, yashimiye iyi gahunda yakomotse ku bufatanye bw’ibigo bibiri birangajwe imbere no korohereza Abanyarwanda kubona serivisi, ashimangira ko uretse koroshya ihererekanywa ry’amafaranga iyi gahunda yabaye n’isoko y’akazi ku rubyiruko.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE