2017-12-11 11:00:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Icyicaro cy’umushinga ‘Smart Africa’ kizabarizwa i Kigali muri 2016

Yanditswe na Admin

Kuya 2015-11-09 09:04:52

 
Share on:
 
Yasuwe:7
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYICT) yatangaje ko bitarenze igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2016, mu Rwanda hazaba hatangiye gukorera ubunyamabanga bw’umushinga ‘Smart Africa’ ugamije kwagura iterambere ry’Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa ICT muri iyi Minisiteri, Didier Nkurikiyimfura, yatangarije Imvaho Nshya ko ubu bunyamabanga ari imwe mu ntego zikomeye u Rwanda rufite mu buyobozi bw’uyu mushinga uhuza ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika mu iterambere ryifashishije ikoranabuhanga.

Yagize ati “Turimo kureba uburyo mu mpera z’uyu mwaka tuzaba dufite ibiro byose, noneho igihembwe cya mbere cy’umwaka utaha iki cyicaro cy’ubunyamabanga kikazaba gikora neza.”

U Rwanda n’ibindi bihugu birimo Burkina Faso, Gabon, Kenya, Mali, Senegal, Sudani y’Epfo, Chad na Uganda) byasinye amasezerano ashimangira uyu mushinga mu mwaka wa 2013 mu gushimangira Smart Africa.

Hari n’ibigo mpuzamahanga nka Banki y’Isi, Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) byihurije hamwe mu gushyigikira iyi ntambwe yatewe.

Byitezwe ko ubu bunyamabanga buzagenzura ibikorwa byose bijyanye n’ikoranabuhanga birimo gukorwa mu Rwanda ndetse no muri Afurika kuko atari gahunda y’u Rwanda rwonyine.

Nkurikiyimfura yakomeje agira ati “Twamaze gutegura ingengo y’imari izafasha ubu bunyamamabanga ariko ni gahunda y’umugabane w’Afurika, buri gihugu kizagira icyo gikora.”

Iki cyicaro kandi ngo kizafasha mu kunoza imishinga y’ibindi bihugu ku ikoranabuhanga kuko hari bimwe mu bihugu bitagira imishinga y’igihe kirekire. Byitezwe ko ubuyamabanga buzaba bufite impuguke zifasha ibihugu bimwe na bimwe kugira gahunda zabyo.

Ubu bunyamabanga kandi buzafasha cyane mu kureshya abashoramari binjira mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko imishinga yose yakwigwa isaba ingengo y’imari ihagije.

U Rwanda rwatoranyijwe kubakwamo icyicaro mu gihe rukataje mu guharanira kwinjiza ikoranabuhanga mu iterambere rya buri rwego rw’imibereho y’abaturage.

Kuri ubu ikoranabuhanga ryoroheje ibijyanye na serivisi ndetse iyi Minisiteri ishimangira ko ibikorwa mu Rwanda ari bike cyane ugereranyije n’imishinga ihari n’igenda ivuka buri munsi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE