2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gicumbi:Yicishije Umugore we ifuni ajya kwisabira gufungwa

Yanditswe na

Kuya 2015-04-02 12:50:20

 
Share on:
 
Yasuwe:3
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umugabo witwa Habyarimana Evariste utuye mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, yishyikiriza inzego zishinzwe umutekano.

Urupfu rwa Uwineza Francine rwamenyekanye kuri uyu wa gatatu, nyuma y’uko umugabo we Habyarimana yishyikirije DASSO, azibwira ko amaze kwiyicira mugore amuhora ubusambanyi.

Nk’uko Habyarimana abyivugira, ngo umugore yajyaga amuca inyuma akajya mu bandi bagabo kandi byongeye ngo yajyaga amusuzugura ngo kuko mubo yari acuditse nabo harimo abafite amafaranga.

Umukozi wa DASSO witwa Umuganwa Jean Paul yavuze ko uyu mugabo yaje kwirega anasaba ko bamufunga, bamushyikiriza Polisi yubahiriza icyifuzo cye.

Mu mategeko ahana mu Rwanda, uwakoze icyaha giteye gutya ahanishwa gufungwa burundu.

 

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE