2017-12-11 11:00:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Inzu y’ubucuruzi ya Miliyoni 28 ipfa ubusa

Yanditswe na

Kuya 2015-03-03 08:48:55

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

[caption id="attachment_17387" align="alignleft" width="300"]Inzu yubakiwe abacuruzi ku mupaka imaze imyaka 3 ifunze idakoreshwa Inzu yubakiwe abacuruzi ku mupaka imaze imyaka 3 ifunze idakoreshwa[/caption]
Nyagatare:  Inzu y’ubucuruzi yubatswe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, mu kagari ka Kagitumba, mu murenge wa Matimba, mu karere ka Nyagatare, imaze imyaka igera kuri itatu itabyazwa umusaruro, ikaba yari yashowemo miliyoni 28 z’amanyarwanda ikubakwa na Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye n’Akarere ka Nyagatare.

Yubatswe igenewe gufasha abacuruzi baciriritse kujya barangura ibicuruzwa babikura kuri iyo nzu batagombye kujya bambuka umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ndetse no kujya basobanukirwa neza imisoro uko itangwa. Abaturage bemeza ko ibyo yari yagenewe gukora itakibikorerwamo.

Iyo nzu yashyizwe mu maboko ya koperative yitwa Cross Border Trade Cooperative. Nzabonimana James umwe mu bari bagize iyi koperative mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati "Ubundi iriya nzu leta yari yarayitwubakiye mu mwaka wa 2009 hagamijwe kudufasha kuhakorera imirimo y’ubucuruzi ariko twaje kugenda tugira imbaraga nke ubucuruzi twagombaga kuhakorera bugenda butunanira bituma bayifunga."

Umuyobozi wa Kagitumba Cross Border Trade Cooperative Mudafungwa Samuel we yemeza ko iriya koperative kuba idakora ari uko bataragira imitungo ihagije ngo batangire bakore.

Iriya koperative yatangiranye abanyamuryango bagera ku 128, bamwe bavamo ngo na byo biri mu byagiye bibaca intege, abagiye bagenda bagendaga banenga umugabane buri munyamuryango yakwaga ugera ku mafaranga ibihumbi ijana. Bamwe bakumva ari amafaranga menshi abandi bakagaragaza ko batayabona bityo n’abandi bagenda bayivamo bituma n’ibyo bari batangiye kuyikoreramo bigenda bihomba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba Mwumvaneza Emmanuel we avuga ko bari baratangiye gukora nyuma bazanamo agasigane hagati yabo nk’abanyamuryango banafata iyo nyubako nabi, biza gutuma ubuyobozi bwari bwayubatse bufata umwanzuro wo kuyifunga. Ku bijyanye n’imigabane ishobora kuba yari myinshi ngo byarebaga abanyamuryango bwari ubwumvikane bwabo gusa icyarebwaga ni uko ikorerwamo n’iyo koperative kandi ibikorwa byabo bikaba bigaragaza icyerekezo cy’iterambere.

Iyi koperative yatangiye ifite abanyamuryango bagera ku 128, ubu isigaranye abagera kuri 75

 NSABIYUMVA JEAN NEPO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE