2017-12-11 11:00:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umugabo wihekuye yakatiwe icya burundu

Yanditswe na

Kuya 2015-01-29 08:51:19

 
Share on:
 
Yasuwe:6
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

[caption id="attachment_16065" align="alignnone" width="763"]Habanabakize Cedric mu isomwa ry'urubanza imbere y'abaturage aho icyaha cyakorewe  ( Foto Nsabiyumva J N) Habanabakize Cedric mu isomwa ry’urubanza imbere y’abaturage aho icyaha cyakorewe ( Foto Nsabiyumva J N)[/caption]
NYAGATARE: Habanabakize Cedric ukomoka mu mudugudu w’Isangano, akagali ka Gikundamvura, umurenge wa Karama mu karere ka Nyagatare, yahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu nyuma y’icyaha yakoze cyo kwiyicira umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka 2. Iki cyaha yagikoze taliki ya mbere Mutarama 2015.

Uru rubanza rwari rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare ku wa 19 Mutarama 2015, imbere y’imbaga y’abaturage batuye mu mudugudu w’isangano ari na ho icyi cyaha cyabereye, Habanabakize yiyemereye iki cyaha anagisabira imbabazi. Yireguraga avuga ko icyamuteye kwihekura ari amafaranga yari yabikije umugore we yayamwaka ntayamuhe ubwo bari kwa se wa Habanabakize bizihiza umunsi mukuru w’ubunani. Nyuma y’ubushyamirane bwagaragaye hagati y’aba bombi umugore yanze gutaha umugabo ahitamo gufata umwana wabo amujyana iwe avuga ko amujyanye kuryama.

Ahagana saa mbiri zishyira saa tatu z’ijoro bucya haba ubunani, ni bwo uyu mugabo yafashe uyu mwana amutemesha umuhoro yihimura ku mugore we. Inyuma y’isomwa ry’imyanzuro y’uru rubanza abaturage bavuze ko kuburanishiriza urubanza aho icyaha cyakorewe bifasha abaturage kurushaho kwirinda icyaha. Murwanashyaka Jean Paul yagize ati "Ibi byaratubabaje gusa guca urubanza gutya bituma abaturage ubwabo babona ko bakwiye kugendera kure ibyaha."

IP Kayigi Emmanuel umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’ Iburasirazuba avuga ko abaturage bakwiye kujya bagira amakenga bagatanga amakuru mu gihe babonye umuntu afite amahane kandi binagaragara ko yaba yanyweye ibiyobyabwenge.

Kwihekura ngo ni ukwica umwana wawe wibyariye cyangwa uwawe mu buryo bw’amategeko, aha ni naho ubushinjacyaha bwahereye busabira uyu Habanabakize igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 143 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ni na cyo gihano yahanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.

 Nsabiyumva Jean Nepo.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE