2017-12-11 11:00:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abagurishije inka za Girinka bagiye kubiryozwa

Yanditswe na

Kuya 2015-01-19 06:51:21

 
Share on:
 
Yasuwe:7
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Zimwe mu nka zatanzwe mu karere ka Kirehe mu cyumweru cyahariwe Girinka ( Foto Kayonga E)

KIREHE: Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarubuye, mu karere ka Kirehe burasaba abaturage kwirinda kugurisha inka bahawe muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda”, ahubwo bakarushaho kuzifata neza kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo mu ngo zabo. Ubu ngo hafashwe gahunda yo gukurikirana abagurishije izi nka bagashyikirizwa inzego zibishinzwe ndetse n’inkiko kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.

Byagarutsweho  ubwo hatorwa komite ishinzwe gukurikirana iyi gahunda kugira ngo irusheho gukorwa neza bityo izo nka zikagera ku bagenerwabikorwa nta nkomyi.

Uretse abagiye bazigurisha rwihishwa hagaragaye n’abandi bafashe nabi izo inka zatanzwe muri iyo gahunda bakaba banenzwe. 

Umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Nyarubuye Nsengiyumva Emmanuel, yavuze ko byagaragaye ko iyi gahunda itagenze neza nk’uko byari biteganyijwe kubera impamvu nyinshi zitandukanye, zirimo kudakora neza kuri zimwe muri komite z’ubudehe mu midugudu imwe n’imwe, kudatangira raporo ku gihe no kugurisha izo inka kuri bamwe bazihawe nta burenganzira babifitiye bityo bigatuma iyo gahunda idindira hamwe na hamwe. Basabwe kuzorora neza kugira ngo hazaboneke izindi zo koroza abandi bityo buri muntu agerweho na gahunda yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Komite yatowe ikaba yasabwe kujya ikurikirana ibibazo byose bigenda bigaragara kuri izi nka zitangwa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka Munyarwanda mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kirehe, hazituwe inka 150 zorozwa abandi banahabwa ibikoresho byo kubafasha mu kuzitaho harimo n’imiti yo kuzivura mu gihe bategereje kubona amafaranga yo kuzitaho neza.

 KAYONGA EPIMAQUE}

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE