2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abapolisi bongere imbaraga mu byo bakora

Yanditswe na

Kuya 2015-01-19 06:19:10

 
Share on:
 
Yasuwe:1
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abapolisi bakomeje gukangurirwa kunoza umurimo wabo banawukora bya kinyamwuga

Mu Ntara y’iburasirazuba basabwe kurangwa n’ubunyamwuga bongera imbaraga mu byo bakora. Ibi babisabwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, ushinzwe ibikorwa, Deputy Commissioner General of Police (DCGP), Dan Munyuza ubwo yasuraga abapolisi bakorera muri za Sitasiyo za Polisi mu turere tugize Intara y’iburasirazuba.

Yasabye abapolisi bakorera mu Ntara y’iburasirazuba kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza bongera imbaraga mu byo bakora kugira ngo Polisi ibashe kugera ku nshingano zayo.

Mu ruzinduko yagiriye muri izo sitasiyo, DCGP Munyuza kandi yagejeje ku bapolisi ubutumwa busoza umwaka wa 2014, umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame yageneye, Ingabo na Polisi.

DCGP Munyuza yasabye abapolisi kujya bitabira gahunda za Leta barushaho kurwanya ibyaha no kubikumira, kandi bagakorana n’abaturage kugira ngo akazi kabo kagende neza.

Yabibukije ko bagomba kurwanya ruswa kandi bakarushaho kugira umuhate wo kurinda abaturarwanda n’ibyabo, babaha serivisi nziza.

Yabasabye kandi gukomeza ubufatanye n’inzego z’ibanze mu gukumira no kurwanya ibyaha nk’impanuka zo mu muhanda, ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Abapolisi muri izo sitasiyo za Polisi mu Ntara y’iburasirazuba baganirijwe ku ndwara ya Ebola, ibimenyetso byayo ndetse nuko bagomba kuyirinda. Hifashishijwe urubuga rwa polisi y’u Rwanda.

 NYIRANEZA JUDITH

INKURU ZIHERUKA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE