2017-12-11 11:00:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abashoferi bahabwe ikiruhuko gihagije - Senateri Bizimana

Yanditswe na

Kuya 2015-01-07 06:27:30

 
Share on:
 
Yasuwe:11
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

NSABIYUMVA JEAN NEPO:

Senateri Dr Bizimana Jean Damascene ukuriye  Komisiyo y'ububanyi n'amahanga n'umutekano  ( Foto Nsabiyumva JN)

NYAGATARE:  Senateri Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko igikwiye kwitabwaho ari uguha abashoferi umwanya wo kuruhuka, kuko bamwe usanga batwara bananiwe abandi bagakorera ku gitutu cy’abayobozi babo byose bikaba intandaro y’impanuka.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Senateri Dr Bizimana yagize ati "Ahenshi usanga abashoferi batabona umwanya wo kuruhuka ku buryo gutwara bananiwe ari kimwe mu bituma bakora impanuka ikindi hari n’abandi bagenda babara amafaranga mu nzira kandi kompanyi zabo zagakwiye kugira abakozi bakora iyo mirimo, ibi bibazo bikaba bimaze kugaragara ko bikabije mu ntara y’Iburasirazuba."

Ibi byagarutsweho ubwo komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena yagiranaga ibiganiro n’abafite aho bahuriye n’umutekano wo mu muhanda mu karere ka Nyagatare.

Nyuma yaho bimaze kugaragarira ko impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage , ubu hamaze gushyirwaho ingamba zigamije kurandura burundu iki kibazo. Nyuma y’ibitekerezo bitandukanye ngo ikigiye gukorwa ni ubuvugizi nk’uko byagarutsweho na Senateri Dr Bizimana Jean Damascene ukuriye komisiyo iyi komisiyo.

Gatare Edson ni umuyobozi w’ishuri ryigisha amategeko yo mu muhanda no gutwara ibinyabiziga, kuri we ngo ahanini impanuka ziterwa n’ubunyangamugayo buke no kutagira uburambe mu kazi kandi umuntu aba atwaye abaturage benshi.

Ibiganiro nk’ibiiyikomisiyo irateganya kubikora mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe kurebera hamwe ibyakorwa kugira ngo ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda kirangire burundu. Mu bindi byifujwe harimo kongera ibyapa aho bitari ku mihanda yo mu karere ka Nyagatare no gushyiraho ibigo bitegerwamo imodoka aho bitari kuko ugasanga imodoka zihagarara ku mihanda.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE