2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Urubyiruko ruraganirizwa ku bubi bw’icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na

Kuya 2014-11-14 05:55:20

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

MUKAGAHIZI ROSE:

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yasuye icyiciro cya 2 cy’itorero ry’abayobozi b’urubyiruko 400 baturutse mu ntara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo aho bari mu kigo cy’Ubutore n’amajyambere cya Nkumba kiri mu karere ka Burera, yabahaye ikiganiro ku icuruzwa ry’abantu n’aho rihurira n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Muri iki kiganiro yabanje kubabwira ko nk’urubyiruko, batezweho kuba umusemburo w’impinduka, bagatuma u Rwanda rugera ku cyerekezo rwiyemeje.
Yakomeje ababwira ko muri iki gihe Isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko hari ibyaha bihangayikishije kuko bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, bigategurwa bya gihanga kandi bikaba ari ndengamipaka.
Abasobanurira ku icuruzwa ry’abantu, IGP Gasana yagize ati “ buri mwaka abantu bambutswa imipaka bakajyanwa mu bindi bihugu bagasambanywa, bagakoreshwa imirimo ivunanye, bakamburwa uburenganzira bwabo, ndetse bamwe ibice byabo by’umubiri bikagurishwa, kandi 80% by’abashorwa muri ibyo bikorwa ni abagore n’abana b’abakobwa”.
Yababwiye ko igitera ubu bucuruzi bw’abantu ahanini ari iterambere mu itumanaho kuko umuntu uri mu gihugu runaka muvugana ku buryo bworoshye, uburyo bwo kugera mu bindi bihugu bworoshye, ndetse n’ubujiji.
Kuri iyi ngingo akaba yagize ati “abantu baraza bagashuka abana cyane cyane ab’abakobwa, bababeshya ko bagiye kubashakira akazi keza cyangwa amashuri mu bihugu by’amahanga, wagenda ukisanga ibyo bagusezeranyije ataribyo urimo, ahubwo warashowe mu buraya cyangwa ukoreshwa imirimo y’agahato bikaba byakuviramo urupfu”.
Yababwiye kandi ko n’ubwo mu Rwanda icuruzwa ry’abantu ritarafata intera ndende, hari ingamba zafashwe mu kurikumira harimo gahunda yo kwigisha Abanyarwanda ububi bwaryo, guhana abarifatiwemo, kubaka ubushobozi bwo gushaka no gushyiraho aho bapimira ibimenyetso, gushyiraho ikigo Isange One Stop Centre gifasha abakorewe ihohoterwa, gushyiraho ibigo ngororamuco, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba, n’ubukangurambaga buhoraho ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.
IGP Gasana yasabye uru rubyiruko kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu kurwanya ibyaha, kuko arirwo mizero n’amaboko y’u Rwanda. Tubikesha Polisi y’igihugu

INKURU ZIHERUKA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE