Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Zimwe mu mbogamizi z’iterambere rya Basketball y’u Rwanda   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 May 2016

 
 

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, Mutabazi Richard asanga kuri ubu uyu mukino ufite imbogamizi ebyiri zituma utagera ku rwego bawifuzaho.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Patriots BBC itwaye igikombe cya shampiyona itsinze IPRC-South. Mutabazi avuga ko n’ubwo shampiyona y’uyu mwaka yaranzwe n’ubwitabire bwinshi bw’abafana hakiri ikibazo cy’amikoro, kuko nta muterankunga FERWABA n’amakipe bafite.

Mutabazi yagize ati “Imbogamizi ya mbere ikomeye ni amikoro, kuba nka FERWABA tutarabona umuterankunga wa shampiyona, ikipe itwaye igikombe ikaba ihabwa miliyoni n’igice mu by’ukuri ni amafaranga make cyane”.

JPEG - 316.4 kb
Umunyamabanga Mukuru wa FERWABA, Mutabazi Richard uvuga ko hakiri imbogamizi ku iterambere ry’umukino wa Basketball mu Rwanda

Mutabazi yavuze ko n’ikibazo cy’ubumenyi buke mu batoza n’abasifuzi ari kimwe mu bihangayikishije iterambere ry’ uyu mukino.

Ati “Indi mbogamizi ya kabiri ni ubumenyi dukomeza kubaka, ari mu basufuzi , ari mu batoza, bitaragera ku rwego rushimishije , ntabwo bigayitse mu by’ukuri turatera intambwe buri mwaka ariko ntituragera ku rwego tuvuga tuti imisifurire yacu ni nta makemwa, abatoza bacu bari ku rwego rwo hejuru”.

N’ubwo hakiri izi mbogamizi ariko, ku rundi ruhande FERWABA irishimira ko umukino wa Basketball ugenda utera imbere ndetse ukaba uri kurushaho gukundwa n’abanyarwanda batandukanye, aho witabirwa ku bibuga kandi bishyuje.

Mutabazi yagize ati “Ubu rero twabonye ko umukino ugeze ku rwego rushimishije, wazamutse, ni yo mpamvu twatangiye ziriya gahunda zo ku wa Gatanu no kuwa Gatandatu tukishyuza ku mikino kandi abantu barishyura, bivuze ko niba abantu bishyura igikorwa ni uko baba bagihaye agaciro».

Yakomeje agira ati “Umukino rero umaze kuryoha, tukaba duteganya ko tugiye gukomereza aho ku buryo kwishyuza no gukangurira abantu kuza kuri Sitade byiyongera bikaba byanakurura abaterankunga ku buryo na none bazashyiramo amafaranga bigatuma abaterankunga biyongera”.

FERWABA igiye gukomeza gushyira imbaraga mu gutegura neza imikino mu rwego rwo gukomeza gukurura abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda .

 

Comments

 
 
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.