2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Volleyball: Murangwa yabonye ikipe muri Romania

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-19 09:01:50

 
Share on:
 
Yasuwe:451
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Murangwa Nelson wakiniraga ikipe ya Liiga Riento muri Finland ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamaze kubona ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Romania.

Uyu musore w’imyaka 24 ubu uri kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu myiteguro y’irushanwa ry’akarere ka 5 rizabera mu Rwanda yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Tricolorul LMV Ploiesti VC mu cyiciro cya mbere muri Romania nk’uko tubikesha urubuga rw’iyi kipe www.tricolorullmvploiesti.ro.

Iyi kipe Murangwa yerekejemo yasoje shampiyona iheruka ya 2016-2017 ku mwanya wa 5 naho ACS Volei Municipal Zalau akaba ari yo yegukanye umwanya wa mbere.

JPEG - 238.8 kb
Murangwa Nelson wamaze kubona ikipe mu cyiciro cya mbere muri Romania (Foto Bugingo F)

Muri Gicurasi 2017, Murangwa Nelson yari yagiye muri Koreya y’Epfo mu mujyi wa Incheon gukora igeragezwa gusa ntiyabasha gutoranywa mu bakinnyi 7 bifuzwaga kugira ngo babona amakipe. Ibi bikaba byari muri gahunda y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Koreya “KOVO” bashyizeho aho batumira abakinnyi batadukanye bafite impano bagakora igeragezwa abarushije abandi bakabona amakipe.

Tricolorul LMV Ploiesti VC ni ikipe ya 4 Murangwa agiye gukinira hanze y’u Rwanda nyuma Oita Miyoshi Weisel yo mu Buyapani (2014-2015), Middelfart VC yo muri Denmark (2015-2016) na Liiga Riento yo muri Finland (2016-2017). Murangwa Nelson yazamukiye muri GSO Butare kuva 2011-2013 nyuma aca muri Rayon Sports VC (2013-2014) mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE