Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Vita Club igiye kuza gukorera imyitozo mu Rwanda   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 August 2016

 
 

Ikipe ya Vita Club yo muri RDC uyu munsi taliki ya 21 Kanama 2016 iraza mu Rwanda aho ije gukorera imyitozo, izaba ikorera i Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa televiziyo y’iyi kipe, abantu bagera kuri 40 barimo abakinnyi 29 nibo bagomba kuza mu Rwanda mu myitozo izamara hafi iminsi 20 yitegura imikino ya shampiyona muri RDC ndetse n’imikino ya Afurika.

Muri iyi minsi ikipe ya Vita Club ibarizwamo rutahizamu w’Umunyarwanda, Sugira Ernest biravugwa ko izitabira irushanwa ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali ikipe Sugira yahoze akinira rikaba ryaratumiwemo amakipe atandukanye muri aka karere arimo Simba na Yanga zo muri Tanzania ndetse n’ikipe ya TP Mazembe yo muri RDC.

Impamvu iyi kipe yahisemo kuza mu Rwanda uretse kuba yaraguze rutahizamu, Sugira Ernest, umutoza wayo Florent Ibenge utoza n’ikipe y’igihugu ya RDC yishimiye uko bakiriwe mu Rwanda ubwo habaga CHAN 2016, ikipe ya RDC yegukanye.

 

Comments

 
 
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi (...)

Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.