2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Urwego ngishwanama rwanzuye bidasubirwaho ko Karekezi azatoza Rayon Sports

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-26 06:00:45

 
Share on:
 
Yasuwe:156
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Akanama ngishwanama “Imena” za Rayon Sports kicaye kemeza ko Karekezi Olivier wari wemejwe nk’umutoza wa Rayon Sports n’ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru nyuma akaza kwamaganwa n’ubuyobozi bw’umuryango azatangira akazi ke kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017.

Iyi nama yateranye nyuma yo kubona ko hari ubwumvikane buke hagati ya komite nyobozi y’umuryango, urwego rw’ubuyobozi n’urw’ikipe y’umupira.

Umwe mu bagize aka kanama wanze ko dutangaza amazina ye yavuze ko basanze hazabaho amavugurura mashya mu buyobozi bw’umuryango ku buryo abari muri komite y’ikipe y’umupira bajya mu nzego nshya z’ubuyobozi bw’umuryango.

Yagize ati “Twari twabikoze tuzi ko bigiye gukemura ikibazo none ahubwo byateje ibindi bibazo kuko batazi inshingano zabo kuko niba dutoye komite biriya biri mu nshingano zabo ku byo gushaka abatoza, abakinnyi n’intsinzi. Abo muri nyobozi bakavuga ngo Perezida w’ikipe yamusuzuguye undi ati nagiyeho bampa inshingano kandi narazubahirije ukumva bose ntibazi icyo bagomba gukora’’.

JPEG - 80.1 kb
Karekezi yemejwe bidasubirwaho nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports

Aba bagize akanama ngishwanama bakaba bateganya umwiherero uzaba nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu uziga ku mavugurura azaba muri Rayon Sports azagezwa ku banyamuryango babone kuyasuzuma no kuyemeza.

Ejo hashize tariki 25 Nyakanga 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo iyobowe n’umutoza wungirije, Ndikumana Katuti mugihe Karekezi atari yaza. Iyi kipe ikaba igomba kwerekeza muri Tanzania mu mikino ya gicuti aho izakina na Simba SC tariki 08 Kanama 2017.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE