Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Umutoza wa Musanze FC yiyemeje gutungura APR FC, Rayon Sports na Police   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 May 2016

 
 

Umutoza wa Musanze FC, George Ssemogerere yatangaje ko agiye gukora ibishoboka agafasha ikipe ye kuva mu makipe ashobora kumanuka akabikora atsinda amakipe yiganjemo akomeye asigaye.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya nyuma yo gutsindwa na Mukura VS, yasobanuye ko kugira ngo abigereho bimusaba gutsinda imikino y’amakipe akomeye arimo Police FC na APR FC.

Ssemogerere, yanemeje ko agomba kubona amanota ane mu mikino isigaye irimo uwa Police FC (taliki 08 Kamena 2016), APR FC (taliki 12 Kamena 2016 ), Rwamagana ( taliki 15 Kamena 2016 ) na Rayon Sports (taliki 10 Nyakanga 2016).

JPEG - 49.2 kb
Umutoza wa Musanze FC, George Ssemogerere

Ashimangira ko amakipe yose azaza ku kibuga cye agomba kuza yikandagira.

Ati " Mfite imikino itatu mu rugo; Police FC, Rwamagana na Rayon Sports. APR FC yo nzayisura. Buri cyose kirashoboka mu mupira, turifuza kubona amanota 4”.

Yakomeje agira ati “Maze iminsi nishimira ikintu kimwe, buri munsi turatera imbere. Sinari nakamenye neza abakinnyi banjye, ariko ubu ndabazi bose. Uko dukinnye imikino myinshi bituma ndushaho kubamenya".

Ssemogerere yafashe Musanze ku munsi wa 9 wa shampiyona, ari iya 11 n’amanota 9, ubu Musanze ni iya 14 n’amanota 24, irarusha Rwamagana ya 15 inota 1 na AS Muhanga ya 16 amanota 10.

 

Comments

 
 
Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.