Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Umutoza wa Mukura yatangiye amasengesho yo gusabira Muhadjiri wongeye kunanirana   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 April 2016

 
 

Umutoza wa Mukura VS, Okoko Godefroid avuga ko yatangiye amasengesho yo gusabira Hakizimana Muhadjiri, murumuna wa Haruna Niyonzima, kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi wongeye kugaragaraho imyitwarire mibi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, ubwo yamubazaga kuri Hakizimana Muhadjiri umaze iminsi atagaragara muri Mukura VS uhereye ku mukino wa APR FC wabaye taliki 20 Mata 2016 aho yinjiye asimbuye agakinishwa iminota 12 nyuma akongera agakurwamo ntanagaragare mu bakinnyi 18 ba Mukura VS batsinze Rwamagana igitego 1-0.

Amakuru ava i Huye yemeza ko nyuma y’umukino wa APR FC Muhadjiri yafashe icyemezo cyo gutaha i Kigali, aza kugarurwa n’abayobozi kuwa kane taliki 21 Mata 2016 bukeye yongera gufata utwe arataha.

JPEG - 88.6 kb
Hakizimana Muhadjiri wabanje ku ntebe y’abasimbura ubwo Mukura yatsindwaga na APR FC (Foto Bugingo F)

Bivuze ko n’umukino wo ku wa Gatatu taliki 27 Mata 2016, Mukura VS izakina na Rayon Sports atazawukina.

Inkomoko y’ikibazo cya Muhadjiri

Abayobozi ba Mukura VS bavuga ko ikibazo cy’imyitwarire mibi bamuvugaho cyaje ku mukino Mukura yatsinzwemo na Police FC igitego 1-0 taliki 16 Mata 2016. Kuri uyu mukino Muhadjiri yari yasabye komite ko bamuguriza amafaranga ibihumbi 100 byo gukemura ibibazo bwite abemerera ko nibabimuha azahita abyohereza agatahana n’abandi bagiye kwitegura umukino wa APR FC wari kuba nyuma y’iminsi itatu.

Ibyo Muhadjiri yari yemeye ntiyabyubahirije kuko ngo umukino urangiye yahise ataha nta muntu amenyesheje anasiba imyitozo yo ku wa Mbere taliki 18 Mata 2016.

Umutoza we ari kumusabira ku Mana

Okoko yabwiye Imvaho Nshya ko atagishoboye gutoza Muhadjiri, ahubwo asigara amusabira ku Mana.

Ati "Muhadjiri ntiwamugira inama. Muhadjiri yarananiranye, buri gihe iyo dusoje umukino ntatahana n’abandi kandi dufite itegeko ridusaba gutahana n’abandi. Sinzi niba nabyita imyitwarire mibi, sinzi niba ari mu mutwe simbizi. Nabwiye Komite ko ntagishoboye ku mutoza, birananiye pe".

Umutoza wa Mukura VS avuga ko Muhadjiri aramutse yisubiyeho yamwakira n’ubwo abiha amahirwe make.

Ati "Nagaruka akamera nk’abandi bakinnyi nzamwakira, ariko ntabyo azashobora, kuko twavuganye inshuro 100 ariko guhinduka kwe biragoye. Ndi umutoza sindi umubyeyi we ariko naragerageje nk’abandi babyeyi byarananiye. Ubu ndi kumusabira ku Mana".

Umwaka ushize nabwo yari afitanye ibibazo n’abayobozi

Hakizimana yasoje imikino ibanza ya shampiyona ayoboye abatsinze ibitego aho yari agejeje ku bitego 9. Mu mwaka ushize wari n’uwa mbere kuri we muri Mukura VS yaranzwe n’ibibazo by’imyitwarire aho yakundaga gutaha akagaruka ari uko aje gukina n’amakipe akomeye nk’uko Kayiranga Baptiste watozaga iyi kipe yakunze kubitangaza.

 

Comments

 
 
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi (...)

Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.