Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Umutoza wa Mukura yasezeye abafana, ashobora gusimburwa na Kanyankore   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 June 2016

 
 

Umutoza wa Mukura, Godefroid Okoko yasezeye nyuma yo gusezererwa na Gicumbi FC muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro abafana b’iyi kipe bari ku kibuga cya FERWAFA bakamurakarira.

Nyuma y’uyu mukino abafana bashatse kumwegera ngo bamubwire ko batakimukeneye kuko yabababujije igikombe cya shampiyona ubwo yatsindwaga na APR FC na Rayon Sports muri Mata 2016 ntanagere kure mu gikombe cy’Amahoro.

Baririmbaga bati "Okoko Turakurambiwe", undi mu kubasubiza azamura ibiganza bibiri, abasezera, n’ubwo nta jambo yigeze avuga.

Ibi bikaza bisanga ibihe bibi iyi kipe imazemo iminsi aho yanganyije na Etincelles ku munota wa nyuma, igatsinda Vision FC bigoranye, umusaruro utarashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe.

JPEG - 487 kb
Okoko ushobora kuva muri Mukura VS bikaba bivugwa ko yasimburwa na Kanyakore

Kanyankore ashobora kwemezwa nk’umutoza mushya wa Mukura

Amakuru yageze ku Mvaho Nshya aravuga ko Okoko Godefroid urimo usoza amasezerano ye atazahahabwa andi nyuma yo kunanirwa kugera kure mu gikombe cy’Amahoro ntanabone umwanya wa kabiri muri shampiyona.

Iyi kipe yaba yasubukuye ibiganiro na Kanyankore Gilbert, utoza Vitalo FC kugira ngo ayibere umutoza mukuru.

Mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira hari umwe mu bantu bo muri Komite ya Mukura wazanye igitekerezo cyo kwirukana Okoko, wananiwe guhesha iyi kipe igikombe muri 2011 ubwo byasaga n’ibishoboka, bakazana Kanyankore washoboraga gukomeza gufasha iyi kipe yari ikiri ku mwanya wa mbere.

Aya makuru ya Kanyankore yaje kugera ku mutoza Okoko anumva ko uwo muntu wo muri komite yanabibwiye abakinnyi, biteza impagaragara mu mukino itanu ibanza ya Mukura.

Ibi ariko byaje gukemurwa na Perezida w’iyi kipe Nizeyimana Olivier watumije Okoko amubwira ko ibyo ari amagambo kandi ko ari we ufite ijambo rya nyuma ku gusezererwa kwe.

Kuzana Kanyankore yaba ari imwe mu maturufu yo kwemeza abakinnyi bagenderwaho nka Hakizimana Muhadjiri, Niyonzima Ally gusinya amasezerano mashya mu gihe asanzwe arangirana n’iyi shampiyona.

Okoko we yatangaje ko ibijyanye n’ahazaze he bikwiye kubazwa Komite ya Mukura VS naho ubuyobozi bukaba butangaza ko nyuma y’uko shampiyona irangiye ari bwo bazagira icyo bavuga kuko nawe azaba arangije amasezerano ye.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Ku myaka 19  Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina  umukino wo gusiganwa
Ku myaka 19 Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina umukino wo gusiganwa

Nyirarukundo Salome umwari w’imyaka 19, ukina umukino wo gusiganwa ku maguru avuga ko impano afite yatumye agenda mu bihugu birenga 20, ahesha ishema u Rwanda. Nyirarukundo uvuka mu karere (...)

Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri  ruhago ya Tanzania
Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri ruhago ya Tanzania

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, umukinnyi mushya w’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yavuze ko mu myaka ibiri yakinye muri Tanzania, yaje kubona ko Haruna Niyonzima, kapiteni wa Yanga Africans (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.