Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

APR FC ntize mu kibuga yumva ko ije gutoragura amanota - Umutoza Okoko   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC na BUGINGO FIDELE
 5 months ago

 
 

Ejo: APR FC-Mukura (Nyamirambo-18h00)
Ejo bundi ku ya 29-10-2016: Sunrise FC-Marines FC (Kicukiro-15h30), Bugesera FC-Espoir FC , (Nyamata-15h30), Kiyovu-Gicumbi FC (Mumena-15h30)
Taliki 30-10-16: Pepinieres -Kirehe FC (Ruyenzi -15h30), Etincelles FC-MusanzeFC (Rubavu-15h30), Amagaju -Police FC ( Huye-15h30), Rayon Sports-AS Kigali (Nyamirambo-15.30)

Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 3 ku ya 28 Ukwakira 2016. Umukino ubimburira iyindi urahuza ikipe ya APR FC na Mukura kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri (18h00).

Umutoza w’ikipe ya Mukura yatakaje umukino w’umunsi wa kabiri, Okoko yaburiye ikipe ya APR FC baza guhura avuga ko batagomba kuza bizeye ko bagiye kubona amanota 3.

Yagize ati “APR FC ni ikipe iri ku rwego rw’Afurika, ifite abakinnyi bamaze igihe bari kumwe, ifite ubushobozi ariko ntize ku kibuga ivuga ngo ije gutora amanota atatu’’.

JPEG - 90.6 kb
Umutoza wa Mukura, Okoko ngo APR FC ntiyizere ko igiye gutoragura amanota 3

Iyi kipe ya Mukura yatsinzwe na Etincelles FC igitego 1-0 ku ukino w’umunsi wa 2, umutoza akavuga ko abakinnyi basuzuguye iyi kipe bikarangira batsinzwe. Ibi ni nako byagenze kuri APR FC yanganyije na Gicumbi FC igitego 1-1,umutoza Rwasamanzi akavuga ko abakinnyi be biraye cyane bumva ko Gicumbi FC Atari ikipe ikomeye.

Hari abakinnyi badahari ku mpande zombi

APR FC irakina idafite Usengimana Faustin myugariro ufite ikibazo ku ino, gusa Rugwiro Herve araza kuba yagarutse aho ashobora kongera gufatanya na Ngandu Omar mu bwugarizi.

Mukura VS iraza gukina idafite rutahizamu Hakizimana Kevin urwaye Malaria naho Ndayishimiye Christophe wari umaze igihe yaravunitse akaba aza kugaruka mu kibuga. Mukura ntiza kuba ifite Ngama Emmanuel, umutoza avuga ko ari mu bantu badashaka gukorera ikipe.

Umutoza wa APR FC, Rwasamanzi Yves atangaza ko amakosa bakoze ubwo bakinaga na Gicumbi FC bagomba kuyakosora. Yakomeje avuga ko bagomba gukosora uburyo bwo kugarira izamu ndetse no gusatira bagatsinda ibitego. Umukino ubanza muri shampiyona iheruka, Mukura yatsindiye APR FC i Kigali ibitego 2-0.

Indi mikino iteganyijwe

Imikino ya shampiyona y’umunsi wa 3 izakomeza ejo taliki 29 Ukwakira 2016 aho ikipe ya Sunrise FC izakira Marines FC, Bugesera FC yakire Espoir FC naho Kiyovu yakire Gicumbi FC.

Ku cyumweru taliki 30 Ukwakira 2016, ikipe ya Pepinieres izakira Kirehe FC , Etincelles FC ikine na MusanzeFC, Amagaju yakire Police FC naho ikipe ya Rayon Sports yatakaje amanita inganya na Espoir FC 0-0 ku munsi wa kabiri izakira AS Kigali nayo yatangiye nabi aho umunsi wa mbere yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0.
Kugeza ubu, Etincelles FC na Sunrise FC nizo ziyoboye n’amanota 6 naho Amagaju FC ikaba iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 0 n’umwenda w’ibitego 2.

 

Comments

 
 
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.