Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Umutoza wa Kiyovu ntazi irengero rya Lomami na Muhindo   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 September 2016

 
 

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports, Kanamugire Aloys aratangaza ko atazi irengero rya ba rutahizamu bari bahetse iyi kipe muri shampiyona ya 2015-2016 ari bo Lomami Andre watsindiye Kiyovu Sports ibitego 14 mu mwaka ushize na Muhindo Jean Pierre ukomoka muri RDC akaba yari yaguzwe miliyoni 5 avuye mu ikipe y’Amagaju FC muri Nyakanga 2015.

Kanamugire, avuga ko aba bakinnyi bose atigeze ababona mu myitozo kuva yaba umutoza w’iyi kipe muri Nyakanga 2016. Kuri Muhindo, umutoza wa Kiyovu avuga ko yataye ikipe mu mpera za shampiyona ishize aza gushaka kugaruka muri Kanama 2016 gusa yanga kwandika ibaruwa isaba imbabazi nk’uko yabisabwaga n’ubuyobozi.

Kuri Lomami, umutoza yerekana ko nawe atazigera amukinisha ataramubonye mu myitozo.

Ati “Lomami kuba ataboneka sinzi ibibazo bye, twatangiye imyitozo adahari, kugeza n’uyu munsi ntarahagera. Kuba yaratsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’umwaka ushize ntibyatuma twemeza ko gutsinda akibishoboye, tuzamwita umukinnyi wacu ari uko twamubonye ku kibuga”.

JPEG - 190.6 kb
Kanamugire

Hari amakuru yavugaga ko Lomami yagize uburwayi bw’ibibyimba, gusa Kanamugire akavuga ko atigeze abimumenyesha,ku buryo ni yo yaba ari kwivuza koko yaba abikora ku gitike kandi n’ikipe itaranze kumuvuza

Umutoza wa Kiyovu akavuga ko akeneye byibuze abakinnyi ba rutahizamu bashobora gusimbura aba babiri mu gihe baba batabonetse ariko yemeza ko 95% by’abakinnyi Kiyovu Sports izakoresha bamaze kuboneka.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.