Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Umutoza wa Etincelles yagaragaje impamvu zatumaga batitwara neza   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 April 2016

 
 

Umutoza wa Etincelles, Seninga Innocent yagaragaje impamvu 3 zatumaga iyi kipe ititwara neza zanayiviriyemo gusoza imikino ibanza ya shampiyona n’amanota 8.

Aganira n’Imvaho Nshya, Seninga yavuze ko ikibazo cya mbere cyari imyitozo ngororamubiri idahagije. Akavuga ko yageragaje gukosora iki kibazo ahereye ku buhanga afite mu gutanga imyitozo ngororamubiri.

Ati "Mfite amahugurwa nahawe na FIFA mu byo gutegura abakinnyi. Hari uburyo bushya ndimo kubatoza bwo gukora ku mupira, si ngombwa kubirukansa imisozi. Nkurikije ibipimo mbona kuri ubu bari ku rwego rushimishije".

JPEG - 168.2 kb
Seninga Innocent , umutoza mushya wa Etincelles FC uvuga ko hari ibyo amaze guhindura mu ikipe bizatuma iva mu myanya y’inyuma

Impamvu ya kabiri y’umusaruro mubi ni uburyo abakinnyi binjiraga mu mukino, aho batsindwaga ibitego mu minota ya mbere y’umukino bakananirwa kubyishyura.

Seninga avuga ko yagerageje kubaganiriza no kubategura mu mutwe mu kwirinda ko bizasubira ukundi.

Ati "Ku mikino yose narebye, batsindwaga igitego mu minota ya mbere umukino ugitangira. Bigaragaza ko bajyaga mu mukino batazi icyo bashaka. Banatsinda kimwe kugihagararaho bikaba ikibazo. Bamaze kugikosora kuko nko ku mukino wa Police FC batubanje igitego turakishyura".

Icya nyuma cyari uburyo ikipe yari ishyigikiwe cyane cyane n’abaturage n’abandi bakunzi b’umupira bo mu mujyi wa Rubavu. Seninga yemeza ko basigaye bafite abantu benshi babashyigikira.

Etincelles FC irakina na APR FC

Ikipe ya Etincelles irakina na APR FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo uyu munsi taliki 15 Mata 2016 aho yemeje ko uza kuba ari ishiraniro cyane ko buri kipe ifite icyo iharanira.

Ati "Ntimwumve ko ari ikipe ya nyuma igiye gukina n’iya mbere ngo mucunge ko byoroshye. Bo bararwanira igikombe twe turarwana no kutamanuka. Ni umukino ufite agaciro”.

Abakinnyi bashya b’iyi kipe barimo Ndikumana Bodo na Kambale Salita Gentil bahoze muri Rayon Sports. Hari n’umunyezamu Ingabire Aimé Régis wahoze muri AS Kigali, Kikunda Masombwa Patrick wavuye muri Kiyovu, Gakuru Jean Claude na Habimana Hussein bavuye muri Mukura bose baragaragara kuri uyu mukino.

 

Comments

 
 
Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.