Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Umutoza wa Espoir FC yemeje ko yatewe amabuye n’abafana ba Rayon Sports   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 May 2016

 
 

Umutoza wa Espoir FC, Gatera Alphonse yavuze ko agatsiko k’abantu bamuteye amabuye taliki 11 Gicurasi 2016 ubwo yatsindwaga na Etincelles igitego 1-0 i Rusizi ari abafana ba Rayon Sports bihishe muri iyi kipe.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya nyuma yo gutsindwa na Mukura VS ibitego 5-1 ku Cyumweru taliki 15 Gicurasi 2016 yagararutse ku bibazo byose biri mu ikipe bituma ititwara neza .

Gatera yahereye ku kibazo cy’ abantu bacuze umugambi wo kumutera amabuye ukaburizwamo na Polisi y’igihugu, aho yemeza ko ari abantu boherezwa na komite yavuyeho kugira ngo bamuteshe umutwe asezere ku kazi ke.

Gatera yagize ati "Hari agatsiko k’abantu kandi batari abantu ba Espoir, ni aba Rayon Sports bihishe muri Espoir FC. Aba boherezwa na Komite yabagaho mbere kugira ngo bantere amabuye, bansebye ariko barazwi".

JPEG - 85.1 kb
Umutoza wa Espoir Gatera Alphonse

Yungamo ati "U Rwanda si rwa rundi rwo mu 1994, ibintu by’agatsiko ntibikibaho. Abantu bakoresha ni abantu b’abanywarumogi. Polisi irabizi kuko ni nayo yantahanye mu rugo".

Ibibazo ni byinshi muri Espoir FC

Gatera avuga ko muri Espoir FC hari ibibazo byinshi bitakorohera uwo ari we wese waza gutoza iyi kipe. Icya mbere ni uko Espoir FC ikina idafite umutoza wungirije n’uwa bazamu. Icya kabiri, komite yamaze kwegura. Icya gatatu ni uko Espoir FC yatangiye kwitegura shampiyona itinze, biyiviramo kutagura abakinnyi bahagije.

Espoir yafungiwe muri Resitora yo mu mujyi wa Musanze

Umutoza wa Espoir FC yanemeje amakuru y’uko iyi kipe yafatiwe mu mujyi wa Musanze izira kutishyura Resitora. Ibi ngo byabaye taliki 30 Mata 2016 ubwo Espoir FC yatsindwaga na Musanze FC ibitego 2-1.

Gatera yagize ati "Baradufashe, ariko ntibyari ikibazo gikomeye kuko basigaranye Team Manager wacu kuko twari dutegereje ko batwoherereza amafaranga kuri telefoni, nawe ariko baje kumurekura".

Umutoza wa Espoir FC yemeza ko agiye gukora ibishoboka byose, kugira ngo yitware neza mu mukino afite irimo uzahuza Espoir FC na Police FC ejo taliki 18 Gicurasi 2016, ikurikizeho na APR FC. Ubu Espoir FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 21, mu mikino 10 iheruka, Espoir FC yatsinzemo 1, itsindwa 6, inganya 3.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.