Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Umutoza wa AS Kigali yemeje ko bari mu bihe bibi   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 April 2016

 
 

Umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali Nshimiyimana Eric yari yatangiye neza imikino ibanza ya shampiyona yemeje ko kuri uyu munota ikipe ye iri mu bihe bibi.

Ibi arabishingira ku kuba amaze imikino 7 adatsinda uhereye ku mukino wa Mukura yatsinzwemo ibitego 2-0, Police FC yamutsinze igitego 1-0, APR FC itsinda ibitego 3-1, iyi ikaba ari imikino isoza imikino ibanza ya shampiyona.

Mu mikino yo kwishyura AS Kigali yanganyije na Rwamagana City FC 0-0, inganya na Rayon Sports 1-1, inganya na Sunrise FC 0-0, umukino uheruka ku wa Gatatu taliki 27 Mata 2016 yatsinzwe na Gicumbi FC igitego 1-0.

JPEG - 160.9 kb
Umutoza wa AS Kigali wemeza ko iyi kipe iri mu bihe bibi ariko bizera kuzabivamo

AS Kigali iheruka kubona amanota 3 ubwo yatsindaga Etincelles FC ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 12 taliki 19 Gashyantare 2016.
Uyu mutoza avuga ko abakinnyi ba AS Kigali bamaze gutakaza icyizere nyuma yo kumara imikino myinshi badatsinda.

Ati "Ni ikibazo cyaje mu bakinnyi cyo kutigirira icyizere. Turacyishakisha kugira ngo turebe umukino twatsinda, kuko byadufasha gusubira uko twari tumeze. Mu mupira w’amaguru bibaho hari igihe mugera mu bihe bibi".

Nshimiyimana akomeza asobanura uko ibi bihe bibi abibona no mu bakinnyi.

Ati “Mu mutwe bataye icyizere kubera gutsindwa n’ubwo byasaba ibisobanuro byimbitse. Gusa kuva dutsindwa umukino wa mbere twari tumaze imikino 30 tunganya cyangwa dutsinda ariko kuva twatsindwa icyizere cyatuvuyemo".

Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric avuga ko muri iyi mikino yose bayitakazaga bakinnye neza ariko ntibagire amahirwe yo kubona igitego.

Iyi kipe ya AS Kigali irimo kurushwa amanota 12 na APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona, yemeza ko nta mahirwe yo gutwara igikombe n’ubwo bwose bari batangiye neza aho bakunze kuyobora urutonde rwa shampiyona cyane mu mikino ibanza.

Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 31. Mu mikino 19 imaze gukina yatsinze 8 inganya 7 itsindwa 4, yinjije ibitego 23 itsindwa 14 bivuze ko izigamye 9. Umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, AS Kigali izakira AS Muhanga ejo taliki 30 Mata 2016.

 

Comments

 
 
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du  Cameroun
Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du Cameroun

Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye isiganwa rya “Tour du Cameroun 2017” kuva taliki 11-19 Werurwe 2017 ntabwo yitwaye neza nk’uko byari byitezwe nyuma y’aho umukinnyi waje hafi yaje ku mwanya wa 10 (...)

Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe
Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41 irushwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 gusa iyi kipe ikaba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.