Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Umutoza wa APR FC ntiyemera ko bakeneye rutahizamu udahusha   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 April 2016

 
 

Umutoza wungirije w’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel asanga badakeneye rutahizamu cyane ko abo bafite bahagije.

Ibi yabisubije nyuma y’umukino w’umunsi wa 17 bamaze gutsinda Mukura ibitego 2-1 ariko bikagaragara ko bahushije n’ubundi buryo bwinshi b’ibitego.

Yagize ati “Kuba duhusha ntawe udahusha ibitego gusa turakomeza gukora imbere y’izamu nk’uko umutoza amaze iminsi abikora”.

Kuri rutahizamu mushya, Rubona yagize ati “Dufite ba rutahizamu benshi, usibye Issa Bigirimana hari Ndahinduka Michel dufite Mubumbyi Bernabe n’abandi”.

JPEG - 294.5 kb
Umutoza wungirije muri APR FC, Rubona Emmanuel (ibumoso) n’umutoza mukuru, Nizar Khanfir ku mukino wa Mukura (Foto Bugingo F)

Ikipe ya APR FC mu mikino itandatu iheruka yatsinzwemo ibiri itsinda ibiri inganya 2 kandi hose yahushije uburyo bwinshi. Urugero rufatika ku mukino wa Mukura, APR FC yahushije uburyo 10 bw’ibitego, hari kandi no ku mikino yombi yahuje APR FC na Yanga mu mikino y’Afurika naho hagaragaye uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego.

Kapiteni wa APR FC, Nshutinamagara Ismael Kodo yemera ko hari ikibazo gikomeye mu busatirizi, gusa avuga ko rutahizamu atari we ugomba gutsinda gusa ko n’umukinnyi wo hagati yatsinda.

Ati “Ni byo tubona amahirwe menshi imbere y’izamu ntituyabyaze umusaruro ariko umutoza asigaye akora ibishoboka kugira ngo arebe uko icyo kibazo cyakemuka”.

Uko APR FC yifashe mu kwinjiza ibitego

APR FC imaze gutsinda ibitego 23 muri shampiyona. Iranzi Jean Claude ni we uyoboye abu amaze gutsinda ibitego byinshi muri APR FC, afite 5 akurikiwe na Nkinzingabo Fiston ufite 4 na Bigirimana Issa watsinze ibitego bitatu.

Benedata Janvier, Bizimana Djihad, Bayisenge Emery na Sibomana Patrick bafite 2 naho Mubumbyi Barnabe, Ntamuhanga Tumaine Titi na Rwatubyaye Abdoul bafite igitego 1.

Sugira ashobora gusubira muri APR FC

Amakuru Imvaho Nshya ikesha umwe mu bayobozi bakuru b’iyi kipe avuga ko igisubizo ku kibazo cy’ubusatirizi ari ukugarura Sugira Ernest, rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali yagiyemo asezerewe na APR FC.

 

Comments

 
 
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du  Cameroun
Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du Cameroun

Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye isiganwa rya “Tour du Cameroun 2017” kuva taliki 11-19 Werurwe 2017 ntabwo yitwaye neza nk’uko byari byitezwe nyuma y’aho umukinnyi waje hafi yaje ku mwanya wa 10 (...)

Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe
Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41 irushwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 gusa iyi kipe ikaba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.