Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Umutoza wa APR asanga FERWAFA irimo kwica abakinnyi   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 June 2016

 
 

mutoza wa APR FC, Nizar Khanfir asanga Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” riri gukabya mu gushyiraho gahunda y’imikino mu Rwanda.

Khanfir wageze muri APR FC muri Werurwe 2016 avuye muri Stade Gabesien yo muri Tuniziya asanga uburyo gahunda y’imikino iteye mu Rwanda inaniza bikomeye abakinnyi. Ahereye kuri uku kwezi abona bidashoboka ko ikipe yakina imikino itatu mu cyumweru kimwe.

Ati "Ni ikibazo gikomeye. Ntibisanzwe, kandi ibi ni ingenzi, abakinnyi ni ibiremwa muntu, nkanjye, nkamwe cyangwa se nka buri muntu. Gukina buri minsi itatu ! yego byashoboka ku mikino itatu ariko se no ku mikino 12, 15?"

JPEG - 217.5 kb
Umutoza wa APR FC, Nizar Khanfir atangaza ko FERWAFA irimo kwica abakinnyi kubera uburyo ipanga imikino

Arakomeza ati "Nkatwe tumaze gukina imikino itatu ya shampiyona, hagiye kuzaho imikino itandatu y’igikombe cy’amahoro, hakurikireho AS Kigali muri shampiyona. Ubwo tuzaba twujuje imikino 10, ibyo biragoye ku bakinnyi. Ikindi hari igihe dukinira ku bibuga bigoranye".

Khanfir asanga FERWAFA yitwaza ko CHAN 2016 yadindije gahunda ya shampiyona, nyamara bari kubishyira ku murongo ntawe bigizeho ingaruka.

Ati "Ndabyemeye CHAN 2016 yahinduye gahunda ya shampiyona, ariko ntibikwiye kuba impamvu zo kwica abakinnyi".

Ibi bije bisanga ibiheruka gutangazwa na Bizimana Abdoul Bekeni, umutoza w’Amagaju wanenze bikomeye kuba shampiyona yegeranye anongeraho ikibazo cy’uko mu Rwanda umukinnyi ufite amakarita abiri asiba umukino bitandukanye n’ahandi bisaba amakarita atanu.

Umutoza Bekeni yagize ati "Urabona, ni byiza shampiyona dukora yari iy’abatarabigize umwuga, ariko twamaze kuyigira iy’ababigize umwuga rimwe na rimwe urabizi ibibazo biba mu mupira wacu, abakinnyi baburaye, babwiriwe, barwaye.»

Yunzemo ati » Njye mbona rwose bashaka kuzatubihiriza shampiyona kuko dushobora kuzavunikisha abakinnyi n’umwaka utaha ugasanga tubuze abo dukinisha kuko bazaba baramugariye muri shampiyona imeze gutya. N’imodoka irirukanka ikajya mu igaraje, abakinnyi bararushye”.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Ku myaka 19  Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina  umukino wo gusiganwa
Ku myaka 19 Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina umukino wo gusiganwa

Nyirarukundo Salome umwari w’imyaka 19, ukina umukino wo gusiganwa ku maguru avuga ko impano afite yatumye agenda mu bihugu birenga 20, ahesha ishema u Rwanda. Nyirarukundo uvuka mu karere (...)

Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri  ruhago ya Tanzania
Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri ruhago ya Tanzania

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, umukinnyi mushya w’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yavuze ko mu myaka ibiri yakinye muri Tanzania, yaje kubona ko Haruna Niyonzima, kapiteni wa Yanga Africans (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.