Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Umutoza w’Amavubi yagiye kwiga mu Budage   

  Yanditswe na MURENGERANTWARI DOMINIQUE
 4 months ago

 
 

Umutoza w’agateganyo w’Amavubi akaba n’umuyobozi wa tekiniki wungirije mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Jimmy Mulisa ari mu gihugu cy’u Budage mu masomo mpuzamahanga yerekeye gutoza umupira w’amaguru mu rwego rw’icyiciro cya UEFA B.

Aya masomo yatangiye taliki ya 4 Nzeri azasozwa taliki 25Nzeri 2016, yateguwe kandi agaterwa inkunga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage, abera mu kigo cyitwa Hennef Sports Centre muri icyo gihugu.

Mulisa yerekeje mu gihugu cy’u Budage ku Cyumweru taliki 04 Nzeri 2016 nyuma y’umukino Amavubi yanganyijemo na Ghana 1-1 mu marushanwa yo guhatanira itike ya CAN 2017.

JPEG - 194.9 kb
Jimmy Mulisa

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko ni umwe mu rungano rw’abakinnyi bafashije u Rwanda kubona bwa mbere itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu 2004.

Aya masomo y’ibyumweru bitatu akubiyemo 50% by’inyigisho mu rurimi rw’Icyongereza. Impamyabushobozi azahakura ya UEFA B ihwanye na Licence A itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage. Aya masomo kandi ni imwe muri gahunda yateguwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage n’ibiro bishinzwe abanyamahanga mu Budage.

Abatoza bo mu Rwanda bamaze kubona amahugurwa mpuzamahanga nk’ayogutoza harimo Nyinawumuntu Grace utoza ikipe y’igihugu y’abagore, Mashami Vincent utoza Bugesera FC, Seninga Innocent utoza Police FC, Hitimana na Thierry Casa Mbungo André.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Ku myaka 19  Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina  umukino wo gusiganwa
Ku myaka 19 Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina umukino wo gusiganwa

Nyirarukundo Salome umwari w’imyaka 19, ukina umukino wo gusiganwa ku maguru avuga ko impano afite yatumye agenda mu bihugu birenga 20, ahesha ishema u Rwanda. Nyirarukundo uvuka mu karere (...)

Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri  ruhago ya Tanzania
Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri ruhago ya Tanzania

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, umukinnyi mushya w’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yavuze ko mu myaka ibiri yakinye muri Tanzania, yaje kubona ko Haruna Niyonzima, kapiteni wa Yanga Africans (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.