Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Umutoza w’Amavubi arizeza ko hari abakinnyi bashobora kujya gukina hanze   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 June 2016

 
 

Umutoza w’Amavubi Jonathan Mckinstry yahishuye ko hari abakinnyi 3 bazabona amakipe hanze y’u Rwanda ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizaba rifunguye.

Ibi yabivugiye mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya asubiza amagambo yatangajwe na Karekezi Olivier, wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu uheruka gutangaza ko ntacyo umutoza w’Amavubi akora kugira ngo afashe abakinnyi b’abanyarwanda kubona amakipe abagura yo ku mugabane w’uburayi kandi ari zimwe mu nshingano ze.

JPEG - 119.7 kb
Jonathan Mckinstry yemeza ko muri Nyakanga 2016 hari abakinnyi b’Abanyarwanda bashobora kujya gukina hanze y’u Rwanda

Mckinstry yavuze ko ibyatangajwe na Karekezi nta shingiro bifite kuko hari benshi mu bashaka abakinnyi bo ku mugabane w’uburayi yagiye yohereza za videwo z’abakinnyi mu bihugu nka Denmark, u Budage n’Afrika y’Epfo.

Mckinstry ati "Si ibintu nkunze gushyira hanze, ariko hari ugura abakinnyi bo muri Denmark waje kureba imikino ya shampiyona, anareba imwe mu mikino y’Amavubi. Hari uwo mu Budage wanyatse za Videwo za bamwe mu bakinnyi. Ndumva nta byumweru bitatu bishize mvuganye n’umuntu wo muri Afurika y’Epfo ananyaka imyirondoro na numero z’umwe mu bakinnyi bacu. Ibyacu ni ugufungura imiryango, ubundi umukinnyi akiyinjirira. Tugerageza gushaka ayo mahirwe, ariko abakinnyi ni bo bagomba kuyakoresha".

Mckinstry anemeza ko byanze bikunze hari abakinnyi batatu cyangwa se bane bazajya hanze y’u Rwanda muri Nyakanga 2016 aha ariko akirinda gutangaza amazina yabo.

Yagize ati "Nizeye ko muri Nyakanga 2016, ubwo isoko ryo kugura abakinnyi rizaba rifunguye, abakinnyi bigaragaje muri CHAN 2016 bazagenda , kuko twohereje za Videwo zabo muzababona basohoka bajya hanze y’u Rwanda.

Ntekereza ko abakinnyi batatu cyangwa se bane bazajya hanze , simbijeje ko bose bazajya i Burayi, harimo bamwe bazajya mu ma shampiyona ahemba neza muri Afurika y’i Burasirazuba, abandi mu Majyaruguru y’Afurika. Nahamya ko nka batatu bazajya kugerageza amahirwe yabo, nibabikora neza ni ibyabo kuko sinategeka amakipe gutakaza amafaranga yabo, bo bazakora ikibabereye".

Umutoza w’amavubi ariko ntahisha ko abakinnyi bo muri aka karere bafite amanota mabi ku mugabane w’u Burayi kuko benshi mu bashaka abakinnyi bahitamo kujya muri Afurika y’Uburengerazuba, gusa akizera ko nihaboneka umukinnyi ujya i Burayi akageragaza avuye mu Karere bizafungurira imiryango abandi.

Yagize ati "Mu Burayi , Afurika y’Uburasirazuba ihafite amanota mabi. Hari umwe mu bantu bakomeye bashaka abakinnyi buri Suwede, wa wundi wajyanye ba Victor Wanyama (umunya Kenya ukinira Southampton mu Bwongereza), namusabye kuza mu Rwanda muri CHAN 2016 , aransubiza ngo Coach nta bakinnyi baba muri Afurika y’i Burasirazuba, ariko muri Ghana, Nigeria baruzuye!

Urumva ko abakinnyi bacu bafite amanota mabi ariko dukwiye kubihindura, tukohereza umukinnyi umwe cyangwa babiri bakitwara neza cyane, bityo bigahinduka".

 

Comments

 
 
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi
Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi

Inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yitezweho gushaka umuti urambye ku bibazo bikibangamiye umupira w’amaguru mu Rwanda binarimo icy’amarushanwa (...)

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.