Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

McKinstry, wari umutoza w’Amavubi, asanga Abanyarwanda ari indashima   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 August 2016

 
 

Jonathan Mc Kinstry wari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, asanga ntako atagize ngo ateze imbere iyi kipe ariko akababazwa n’uko ibyo yakoze benshi babihindura impfabusa.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yavuze ko ku bwe yakoze ibishoboka kugira ngo yitware neza mu gushaka itike ya CAN 2017, muri CHAN 2016 no muri CECAFA 2016.

Ati ’’Mu myaka 8, CHAN 2016 ni ryo rushanwa u Rwanda rwitwayemo neza. Icya kabiri; Usibye muri 2004, nta kindi gihe u Rwanda rwitwaye neza mu matsinda yo kujya CAN kuruta aho twari tugeze, muri CECAFA, usibye mu 1999 nta kindi gihe u Rwanda ruritwara neza birenze hariya.”

Ntiyiyumvisha uburyo hari abavuga ko yatanze umusaruro muke.

Yagize ati”Sinzi icyo muheraho muvuga ngo ni umusaruro muke, by’umwihariko utirengagije ko mwakuyemo abakinnyi bahawe ubwenegihugu ugatangira kubaka ikipe nshya y’abana b’abanyarwanda”.

JPEG - 270.9 kb
Uwari umutoza w’Amavubi, McKinstry

Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” yatangaje ko yahagaritse Mckinstry, imuziza umusaruro muke.

Ushinzwe amakipe y’ibihugu muri MINISPOC, Rurangayire Guy yabwiye Imvaho Nshya ko Mckinstry yirukanwe azira kutajyana Amavubi mu gikombe cya Afurika “CAN 2017” aho u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu itsinda H n’amanota 6.

Rurangayire yagize ati ’’Yasezerewe kandi ni ibisanzwe, icyo yazize ni umusaruro, intego twari dufite tutazigezeho. Iza mbere zari ukutujyana mu gikombe cy’Afurika’’.

Rurangayire yahakanye amakuru yavugaga ko MINISPOC itanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe na Mckinstry ku mpamvu zo gusubira inyuma kw’Amavubi ku rutonde rwa FIFA.

Yongeyeho ko mu gihe kiri imbere haza kumenyekana umusimbura. Gusa hari amakuru avuga ko abatoza barimo Kanyankore Gilbert wa APR FC na Nshimiyimana Eric wa AS Kigali aribo bazahamagara Amavubi azajya mu mwiherero taliki 23 Kanama 2016 yitegura umukino wa nyuma mu itsinda H uzahuza Amavubi na Ghana taliki 03 Nzeli 2016 mu gushaka itike ya CAN 2017.

Jonathan Mckinstry yari yahawe akazi kuya 17 Werurwe 2015 asimbuye umwongereza Stephen Constantine, kuya 22 Werurwe 2016 aza kongerererwa amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kumugeza muri 2018.

McKinstry yari asanzwe ahembwa ibihumbi 10 by’amadolari buri kwezi, asaga miliyoni 7 mu mafaranga y’u Rwanda. Mu minsi yari amaze atoza Amavubi, yatoje imikino 28, atsindamo 9 anganya 6 atsindwa imikino 13.

 

Comments

 
 
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi (...)

Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.