Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wo gutangiza shampiyona ushobora kutaba   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 3 months ago

 
 

Umukino wagombaga guhuza APR FC ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize na Rayon Sports yatwaye igikombe cy’amahoro cya 2015/2016 ushobora kutaba nk’uko byari biteganyijwe.

Impamvu nyamukuru ni uko aya makipe yandikiwe amabaruwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) amenyeshwa ko uyu mukino uzaba mu mpera z’iki cyumweru taliki 07-8 Ukwakira; ntiyagira icyo asubiza.

Aganira n’Imvaho Nshya, Dr Hakizimana Moussa, umuvugizi wa FERWAFA, yavuze ko bategereje igisubizo cy’aya makipe kugeza kuri uyu wa Kane, bakabona kwemeza ko utakibaye, cyane ko nta wundi mwanya waboneka mu gihe shampiyona izatangira ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha.

JPEG - 184.4 kb
APR FC yaherukaga gutsinda Rayon Sports 3 0 muri rushanwa ryateguwe na AS Kigali

Dr Hakizimana yagize ati: ‘’Amakipe ntacyo arasubiza.Turategereje kugeza nko ku wa Kane, kugira ngo babone kubitangaza. Bisaba ubundi ko amakipe agaragaza ubushake ko azakina, ubu turategereje rero.’’

Gakwaya Olivier, Umunyamabanga mukuru n’umuvugizi wa Rayon Sports avuga ko nta baruwa ya FERWAFA babonye, yongeraho ko badashobora gukina uyu mukino kuko bafite gahunda bamaze igihe bategura yo kumurika umushinga wo kubarura abakunzi uzaba ku cyumweru kuri Stade Amahoro hakaba n’umukino wa gicuti wa Rayon Sports na AS Kigali.

Gakwaya ati ‘’Twebwe ntabyo tuzi, nta n’ibaruwa twari twabona, ntitwari kumenya iyo gahunda batatwandikiye kandi mu mpera z’icyumweru twifitiye indi gahunda tumaranye igihe yo kumurika umushinga wo kubarura abakunzi ba Rayon Sports. ‘’

Kazungu Claver, umuvugizi wa APR FC, avuga ko bo biteguye gukina niba uwo mukino uhari. Ati” Bo ntibakabaye bandika basaba, ahubwo bakabaye bashyiraho gahunda. Gusa mu magambo make twe turiteguye. Twe niba ihari tuzayikina.’’

Amakuru agera ku Mvaho Nshya, avuga ko umuterankunga wa shampiyona yari yamaze gutanga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yo kuzaha ikipe izatwara igikombe.

Mu bihugu byinshi ku isi, mbere y’uko shampiyona itangira haba imikino nk’iyi ihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu n’icya shampiyona; mu Rwanda ariko iki gikombe cyaherukaga mu 2013 ubwo Rayon Sports yari yatwaye shampiyona yatsindwaga na AS Kigali yatwaye igikombe cy’amahoro igitego 1-0.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.